Recording Academy yinjiye mu mikoranire na RDB

Recording Academy yinjiye mu mikoranire na RDB

Recording Academy itegura Grammy Awards yatangaje ko yinjiye mu mikoranire n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hagamijwe kwagura ibikorwa byayo byo gushyigikira abahanzi ku Isi.

Ni itangazo ubuyobozi bwa Recording Academy bwashyize ku rubuga rwabo rwa X kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, rwemeza ko bwamaze kugirana amasezerano y’imikoranire na RDB ndetse n’abandi bafatanyabikorwa babo ku mugabane w’Afurika.

Bavuga ko binyuze muri ayo masezerano bazakorana n’abafatanyabikorwa babo hagamijwe kwagura ibikorwa byabo mu Karere.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Francis Gatare yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rubonye umwanya wo gusangiza Isi umuco n’intego byabo.

Ati “U Rwanda rwiyemeje gushyigikira icyerekezo cyo guhuza ibitekerezo byo guhanga udushya ku mugabane w’Afurika bifitanye isano n’amateka n’umuco n’intego byacu byishimirwa kandi bigasangizwa Isi.”

Ibi bibaye nyuma y’amakuru yagiye ahwihwiswa ko u Rwanda rushobora kuzakira Grammy awards, byakurikiye ibiganiro byabaye tariki ya 29 Nzeri 2022 bigahuza  umuyobozi wa Recording academy Harvey Mason Jr n’ubuyobozi bwa RDB, byagarukaga ku iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Nyuma byaje gushimangirwa n’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 1 Kanama 2023, ikemeza amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Grammy Global Ventures ifite mu nshingano itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Grammy awards.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35