Real Limu yashyize hanze indirimbo ivuga ibigwi by’Umutoza w’Ikirenga

Real Limu yashyize hanze indirimbo ivuga ibigwi by’Umutoza w’Ikirenga

Umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda, Real Limu, wamenyekanye cyane mu ndirimbo Ndinda nanjye nkurinde, Intwari z’u Rwanda, Amarembo y’u Rwanda, Tubyine intsinzi n’izindi yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Umutoza w’Ikirenga’.

Limu kandi azwi nk’Umurirmbyi n’umucuranzi w’indirimbo zijyanye na gahunda za Leta by’umwihariko izivuga ku burere mboneragihugu.

Avuga ko indirimbo ‘Umutoza w’Ikirenga’ yayihereye ku mpanuro umukuru w’Igihugu Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugobokarugamba adahwema kugira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko.

Ati: “Urebye ahanini igitekerezo cyayo ni ho cyavuye”.

Mu ndirimbo ye avugamo ko Umutoza w’Ikirenga yakuye u Rwanda ahabi cyane ariko ko ubu aho arugejeje ari heza kandi hagaragarira n’Isi yose.

Ati: “Umuntu uzi u Rwanda mu myaka ishize, ndahamya ntashidikanya ko ubu ageze mu rw’imisozi igihumbi yatungurwa n’aho ubu rugeze rwiyubaka”.

Umutoza w’Ikirenga ni kenshi yumvikana ashishikariza urubyiruko gukunda umurimo no kuwunoza.

Limu yahishuriye Imvaho Nshya ko batahindura ikipe itsinda.

Nyuma y’aho Perezida Kagame yemereye Abanyarwanda kongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri uyu mwaka 2024, byongereye imbaraga Limu.

Avuga ko arimo gutegura Alubumu y’indirimbo zivuga ku bikorwa byiza kandi byinshi Umutoza w’Ikirenga amaze kugeza ku banyarwanda.
Indirimbo Umutoza w’Ikirenga ni imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi Alubumu.

Umuhanzi Limu ashimira abafana be badahwema kumuba hafi bamuha inama ndetse n’ibitekerezo bitandukanye, ibyo ngo bimwubakamo icyizere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25