Polisi y’u Rwanda  iramenyesha  ko yatoraguye amafaranga

Polisi y’u Rwanda  iramenyesha  ko yatoraguye amafaranga

Polisi y’u Rwanda irasaba uwaba yarataye amafaranga ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima mu Mujyi wa Kagali ahazwi nko kuri Yamaha, ko  yakwihutira kujya kuyafata ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga  ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Kanama Polisi y’u Rwanda yasabye ko uwaba yarataye ayo mafaranga yahagera akayasubizwa.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda buragira buti: “Uwaba yarataye ayo mafaranga ku mataliki yavuzwe haruguru yakwihutura kugera ku Cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda ku Muhima, agasubizwa amafaranga ye. 

Si ubwa mbere Polisi y’u Rwansa irangishije amafaranga yatoraguye ahantu hatandukanye, kandi iyo banyirayo babonetse bahita bayahabwa nyuma yo kugaragaza ko ayo mafaranga ari ayabo. 

Nko mu kwezi k’Ukwakira 2021, Polisi y’u Rwanda yatangeje ko hari amafaranga yatoraguwe hafi y’amarembo y’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cya Huye.

Nyuma y’igihe gito nyirayo yarabonetse ndetse  arayasubizwa. 

Nanone kandi muri Gicurasi 2020 Polisi y’u Rwanda yashyikirije amafaranga y’u Rwanda 40 000 umushoferi wari wayataye mu Kigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga i Remera mu Karere ka Gasabo. 

Uretse Polisi y’u Rwanda, mu minsi ishize Ubuyobozi bw’Abinjira n’Abasohoka bwatangaje ko bwatoraguye amafaranga ku mupaka wa Gatuna tariki ya 2 Kanama 2024, ariko nyirayo akaba atazwi. 

Ibinbigaragaza ubunyamwuga n’ubunyangamugayo biranga abakozi b’inzego zitandukanye. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  2. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  3. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  4. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  5. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15