Perezida wa Tchad mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda

Perezida wa Tchad mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda

Perezida w’inama ya gisirikare iyoboye Repubulika ya Chad mu nzibacyuho Gen. Mahamat Idriss Déby Itno, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Biruta Vincent.

Biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, amwakira muri Village Urugwiro mu gihe gito kiri imbere. Biteganyijwe kandi ko uyu Mukuru w’Igihugu cya Chad azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku wa Gatandatu akazahura n’abaturage bakomoka muri Chad baba mu Rwanda.

Uru ruzinduko ruje rukurikira ubutumwa Perezida Kagame yoherereje Gen Mahamat Idriss Déby Itno muri kanama 2021, aho yabushyikirijwe na Minisitiri Dr. Vincent Biruta.

Mahamat Idriss Déby w’imyaka 38 yoboye Chad nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 18 Mata 2021, Se Marshal Idriss Déby Itno yishwe n’ibikomere yagiriye ku rugamba rwahuje inyeshyamba n’ingabo za Leta.

Ubwo butumwa na bwo bwaje bukurikira uruzinduko rwa Abdelkerim Deby Itno murumuna wa Gen Mahamat akaba ayobora ibiro bye n’intumwa ye yihariye, wawe wari uzaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa mukuru we.

Minisitiri Biruta ni we wakiriye Gen. Mahamat Idriss Deby Itno ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14