Perezida wa Guinea Bissau yasoje uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

Perezida wa Guinea Bissau yasoje uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yaherekeje Perezida wa Repubulika ya Guinea-Bissau Gen. Umaro Sissoco Embaló wasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Uruzinduko rw’uyu Mukuru w’Igihugu yarutangiye ku wa Mbere, aho yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame hagasinywa n’amasezerano y’ubufatnye bw’ibihugu byombi mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi, mu burezi, ubukerarugendo, inama z’ubucuruzi no kubungabunga ibidukikije.

Uwo munsi ni na bwo yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Umaro Sissoco Embaló yasuye icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali (Kigali Special Economic Zone/KSEZ), aho yasuye uruganda ruteranyiriza imodoka za Volkswagen mu Rwanda n’urutunganya amafu yujuje intungamubiri rwa Africa Improved Food.

Perezida Umaro Sissoco Embaló yanasuye Carnegie Mellon University, Kaminuza mpuzamahanga yigisha ikoranabuhanga ikorera mu gace ka “Kigali Innovation City” na ko kari mu cyanya cyahariwe inganda.

Muri uru rusinduko, yashishuye ko igihugu cye gifite ubushake bwo guhanahana ubunararibonye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, ndetse ashishimangira ko hari byinshi Guinea Bissau yakwigira ku Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25