Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abahuza mu biganiro by’amahoro muri RDC

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abahuza mu biganiro by’amahoro muri RDC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2026 yahuye n’abagize itsinda ry’Abahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu gukemura ibibazo by’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bigira ingaruka ku Karere kose k’Ibiyaga Bigari.

Iri tsinda ryari rigizwe n’abahoze ari Abakuru b’Ibihugu barimo Sahle-Work Zewde wahoze ayobora Ethiopia, Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, Mokgweetsi Masisi wahoze ayobora Botswana, ndetse na Yackoley Kokou Johnson, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo.

Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku nzira y’amahoro iyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’ibikwiye gukurikiraho mu rwego rwo kugera ku mahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibiganiro byanibanze ku gukemura ibibazo by’ingenzi biri mu ntandaro y’umutekano muke umaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugira ingaruka ku bihugu by’abaturanyi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Uru ruzinduko rw’abahuza ruje nyuma y’ibiganiro bagiriye i Goma ku wa 5 Ukwakira 2026, aho bahuye n’abahagarariye Ingabo zoherejwe mu Butumwa bw’Amahoro muri RDC (MONUSCO), Umuryango w’ubugiraneza wa OCHA, Umuryango Mpuzamahanga wa Croix-Rouge, uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’umutekano, ndetse n’abahagarariye Ihuriro AFC/M23. 

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wavuze ko ibyo biganiro byari bigamije kumva ibitekerezo by’impande zitandukanye ku nzira y’amahoro, ku mutekano, ku kibazo cy’ubutabazi ndetse n’ingamba zo kongera icyizere hagati y’impande zihanganye. 

Itsinda ry’abahuza kandi ryasabye impande zirebwa n’amakimbirane kubahiriza ibyo ziyemeje ku bijyanye no guhagarika imirwano, gukorana n’uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano no kwirinda ibikorwa bishobora kubangamira inzira y’amahoro

AU ikomeje gushimangira inzira ya politiki

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe umaze igihe ushyigikira ibiganiro bya politiki nk’inzira yo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu myanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ya AU yo muri Gashyantare 2026, uyu Muryango wagaragaje ko nta gisubizo cya gisirikare gishobora gukemura burundu amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, usaba impande bireba gushyira imbere inzira ya politiki n’ububanyi n’amahanga, no kubahiriza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono. 

Ibiganiro iryo tsinda ryagiranye na Perezida Kagame biri mu bikorwa bikomeje gukorwa mu rwego rwo guhuza imbaraga z’ibikorwa by’amahoro bya Afurika no gushaka igisubizo kirambye ku bibazo bimaze igihe bibangamira amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ku Rwanda no ku bindi bihugu byo mu Karere.

U Rwanda kandi ni ingenzi muri ibyo bibazo kuko rukomeje gushyira imbaraga mu kuzahura umubano warwo na RDC wazahajwe n’ibyo bibazo by’umutekano muke bishingiye ahanini ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR washingiwe muri icyo gihugu n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubwenge Buhangano: Indi ntwaro y’imitwe y’iterabwoba 7 Ukwakira 2026 Saa 19:25
  2. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  3. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  4. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  5. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38