Perezida Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC baganiriye ku kwihuza kw’Akarere
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Amb. Stephen Mbundi, bagirana ibiganiro byibanze ku rugendo rwo kwimakaza ukwihuza kw’akarere no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bigize uwo muryango.
Ibiganiro byabo bayobozi byabaye ku gicamusi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Kamena 2026 byagarutse ku ruhare rw’u Rwanda mu gushyigikira gahunda zigamije kurushaho guhuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no guteza imbere iterambere rishingiye ku bufatanye bw’ibihugu binyamuryango.
Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Dr Usta Kaitesi.
Amb. Mbundi ari mu Rwanda aho yitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo byibanda ku mushinga wo guhuza inzego za politiki z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, umwe mu nkingi z’ingenzi zifatwa nk’izizatuma Akarere karushaho kugira ubufatanye bushingiye ku miyoborere ihuriweho.
Muri Werurwe 2026, Amb. Stephen Mbundi ukomoka muri Tanzania yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa EAC, asimbuye Veronica Nduva wari kuri uwo mwanya kuva muri Kamena 2024.
U Rwanda rumaze imyaka 19 ari umunyamuryango wa EAC, igihe cyaranzwe n’uruhare rugaragara mu bikorwa bitandukanye bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Mu bikorwa by’ingenzi EAC imaze kugeraho harimo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, koroshya urujya n’uruza rw’abaturage n’ibicuruzwa, gukuraho inzitizi zimwe na zimwe za gasutamo, gushyiraho pasiporo ya EAC, guteza imbere Isoko Rusange ndetse no guhuriza hamwe imbaraga mu gushakira amahoro n’umutekano akarere.
Imibare yatangajwe mu 2025 igaragaza ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu umunani birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sudani y’Epfo na Somalia, bikaba bifite abaturage barenga miliyoni 302.
