Ukwicuza k’umwarimu wigishaga ahishe inzoga mu itaburiya 

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize amasaha 8
Image
Mwizerwa Olivier wasoje kaminuza mu 2017 akishora mu biyobyabwenge

Kwiga ni byiza ariko kugira inshuti nziza bikaba akarusho, bitewe nuko hari ubwo umuntu aba afite ubumenyi bukamupfira ubusa n’amahirwe abonye akamuca mu myanya y’intoki kubera ikigare kibi nk’uko byagendekeye uwize akanaminuza, akajya abona akazi ariko ntakamareho kabiri kubera ibiyobyabwenge.

Mwizerwa Olivier ufite imyaka 34, wize kaminuza mu ishami ry’ikoranabuhanga ariko akabatwa n’ibiyobyabwenge bitewe n’ikigare, yagiraga amahirwe yo kubona akazi, ariko ntakamaremo kabiri, yicuza igihe yataye.

Yagize ati: “Narinze ngera muri Kaminuza mu mwaka wa 3 ntarakoresha ibiyobyabwenge na rimwe, ariko ntangira kubikoresha kubera ikigare, inshuti mbi twagendanaga ngeze mu mwaka wa nyuma wa  kaminuza, amasomo yabaye make. Nashyize imbaraga mu kubinywa iyo nza kubinywa mbere nta nubwo nari burangize kwiga. Nabitangiye amasomo yambanye make mbinywa meze nk’ushaka kubimara.”

Avuga ko byagiye bimutesha akazi, n’aho akabonye atahamaraga kabiri, kuko iyo yahembwaga yongeraga kugaruka ku kazi ari uko maze amafaranga.

Ati: “Aho nakoze igihe kinini ni amezi abiri, iyo bampembaga bongeraga kumbona ari uko yashize. Nabikuzaga yose ngahita nyabara mu macupa, sinaguraga urukweto cyangwa ipantalo, nahitaga mvuga nti harimo inzoga zingana gute? Nahitaga mbara byeri zizavamo.

Yongeyeho ati: “Amahirwe yo kubona akazi narayabonaga, nagiye mbona akazi muri Rwanda Stock Exchange, nimenyereza umwuga mu Karere ka Nyarugenge, narigishije ariko bitewe n’urwego nari maze kugeraho ntabwo nari bukore kabiri, nkibona amafaranga ubwo sinagarukaga mu kazi, bakanyirukana, ngashakisha akandi kazi, nkakabona ngahembwa rimwe ubwa kabiri sinashoboraga kugasubiramo.”

Yavuze ko hari nubwo yajyaga kwigisha afite inzoga (Icyuma) mu itaburiya, akaza kunyuzamo agasohoka mu ishuri akajya kunywaho.

Yagize ati: “Aho nigishaga najyaga kwigisha mfite mu itaburiya izi nzoga bita Icyuma, namara gutangira isomo ngasohoka gato nkajya mu bwiherero, nkayinywa, nkagaruka kwigisha bamwe mu banyeshuri bambonaga ijisho ryatukuye hakaba n’abatarabibonaga. Ikindi kibi nakoze ni ubwo bankuyemo imyenda hafi aho ku kabari, ibaze umunyeshuri akabona umwarimu bamukuyemo imyenda kubera inzoga.”

Amahirwe yamucaga mu myanya y’intoki kubera ibiyobyabwenge

Yavuze ko yagiye agira amahirwe y’akazi ahantu heza ariko kubera kubatwa n’ibiyobyabwenge bamuhamagara bakamubura kuko atamaranaga telefoni kabiri.

Yagize ati: “Amahirwe nagize akomeye mu buzima, ahantu henshi nakoraga ibizamini barampamagaraga bakambura kuko nta telefone nagiraga no kuri e-mail naboherereje cyangwa mvuye gukora ibizamini baramburaga. Natsinze muri Save the Children barambura hari amahirwe menshi nagiye mbura, hari abagize amahirwe yo kujya kwimenyereza umwuga muri Banki Nkuru y’Igihugu, abagize amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga njye bampamagara bakambura nahura n’abantu nyuma akaba ari bo bambwira amakuru.”

Uwabaswe n’ibiyobyabwenge yitaza abamugira inama

Mwizerwa avuga ko uwabaswe n’ibiyobyabwenge yitaza ababa bashaka kumugira inama, kuko aba ameze nk’umuntu wibereye mu Isi ye.

Ati: “Inshuti zanjye, abanzi se iyo bambonaga bababazwaga n’ukuntu meze kandi twigana nari umuhanga, abo twahuraga barambwiraga ngo narasaze. Hari n’uwashatse kunjyana Iwawa, abandi bagashakisha ahandi banjyana ariko nahitaza mbitaza. Bagiraga imbamutima kubera uko bari banzi mbere n’ukuntu nahindutse mu gihe gito. Uwambonaga byamukoraga ku mutima, nananywaga n’itabi. “

Kwitabwaho bifasha kuva mu biyobyabwenge

Mwizerwa yavuze ko iyo habayeho amahirwe yo kwegerwa no kwitabwaho bifasha umuntu guhindura imyumvire, nubwo byabanje kumugora kwiyakira kuba yari hamwe n’abantu batize, gusa arebye igihe yataye yagerageje kumva vuba, ava mu biyobyabwenge.

Yagize ati: “Ubonye ukwitaho nk’uko nageze mu muryango wa Gikirisitu Teen Challenge, utanga inyigisho zigorora abijanditse mu biyobyabwenge, nk’uko nagejejweyo na bamwe mu bo tuziranye aho nakundaga kunywera i Nyabugogo Ku Mashyirahamwe, mbanza kujya mbangira, ariko nyuma nza kubemerera, banjyanyeyo ngenda mfite gahunda yuko nimpagera ntazabura icyo njyana. Gusa mpageze nasanze basenga ndahinduka, mpigira gukora amasabune muri gahunda yo kwiga amezi atatu kuzamura.”

Avuga ko nyuma yo gusoza ayo masomo yumva azashakisha akazi kandi atazakomeza guheranwa n’ahahise, gusa agomba kugira icyo akora agakomezanya na cyo. Yatanze ubutumwa ku bijandika mu biyobyabwenge, avuga ko nta cyiza cyabyo, kuko byangiza imitekererereze y’umuntu akabona nta ejo heza, abagira inama yo kubivamo. 

Pasiteri Willy Rumenera washinze umuryango wa Gikristu witwa Teen Challenge, yavuze ko gufasha abari barabaswe n’ibiyobyabwenge ari igikorwa gishimishije kubona abantu basaga naho babayeho nabi, ariko bakongera kugaruka mu muryango nyarwanda bagakorera Igihugu.

Yagize ati: “Umuryango Teen Challenge ukorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, utanga inyigisho zigorora abijanditse mu biyobyabwenge, izo nyigisho bahabwa zigira uruhare mu kubagarorora, bigafasha sosiyete nyarwanda ibyaha bikagabanyuka kuko baba bavuye muri ibyo biyobyabwenge. Ubu hasoje abantu 7, bamenye gukora isabune. Twizeye ko ubuzima bwabo kuri ubu bufite icyerekezo.”

Dr. Darius Gishoma, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yagaragaje ko ibiyobyabwenge bituma ubifata adatekereza neza.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku miterereze ya muntu, ku buryo ashobora gukora ibikorwa bibangamira sosiyete. Gusa iyo umuntu abonye abamwitaho aba afite amahirwe yo kubivamo. Iyo umuntu anywa ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mitekerereze ye kandi bigateza ingaruka ku mubiri wose. By’umwihariko ku ngingo eshatu, ku bwonko, umwijima no ku mutima.”

Aya masabune ni akowa n’abarimo Mwizerwa Olivier wasoje kwiga imyuga nyuma yo gufashwa kureka ibiyobyabwenge
Abasoje amasomo ku gukora amasabune, biyemeje gukora bakiteza imbere
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE