Perezida Kagame yavuze impamvu abagize Guverinoma bahinduka vuba

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 17, 2026
  • Hashize amasaha 10
Image

“Naho ibi by’impinduka nk’izi ahubwo byashoboka ko zajya ziba mu gihe gitoya cyane kurusha ubu. Hari abantu bashobora kwibwira bati ariko ba Minisitiri bahindutse vuba. Yego, bahindutse vuba ariko ujye wibaza uti, impamvu ni iki? Impamvu iroroshye…”

Ni ibikubiye mu mpanuro Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagejeje ku bitabiriye irahira ry’abayobozi bashya muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026, aho yashimangiye ko ababashyira mu myanya bakora impinduka kuko zikenewe nyuma yo kugerageza kenshi abari basanzwe mu nshingano.

Perezida Kagame yavuze ko abahindurwa cyangwa bafatirwa ibyemezo runaka haba habayeho kwihangana inshuro nyinshi zishoboka, ariko rimwe na rimwe hakaba hari indwara yisubiramo yo kutita ku nshingano ntibashyire mu bikorwa ibyo biyemeje gukora kandi barahawe ibyangombwa byose bikenewe. 

Perezida Kagame yagize ati: “Dore ahangaha ni ho tugirira inama za Guverinoma tukajya umugambi, tukavuga ngo tugiye gukora iki ndetse buri wese agatanga ibitekerezo tukabyemeza, tukagenda ibyangomwa byose bihari. Mu byagombaga gutwara wenda amezi atandatu kuba twakoze ibyo twakoraga, hashira amezi atanu, habaho no kwibutsa ngo ariko tugeze he kuri bya bindi, ugasanga n’uwagombaga kubikora ntazi aho tugeze.”

Yakomeje agaragaza uburyo icyo kibazo cyabaye nk’uburwayi, abayobozi bamwe na bamwe bakihanganirwa kenshi ariko bikaba iby’ubusa.

Ati: “Ubwa mbere urabyihorera, ukabona ko nyine ari intege nke umuntu yagize, abantu bakora amakosa birashoboka. Bwa kabiri ikosa rimwe rikongera rikaba nk’iryo ryabaye ubushize, ukongera uti ariko se habaye iki, ubushize ko twari twabikosoye byagenze gute? Uwo na bwo wenda ukamwihorera. Iyo bibaye ubwa gatatu, ndetse rimwe riba ubwa kane, haba hari ikibazo gikomeye. Icyo gihe rero ni bwo abantu bagomba gufata ibyemezo. Yego hari abashobora kubireka gutyo bikaba umuco, kuko uwo muco hari aho tuwuzi, natwe uhora ushaka kutuzamo ariko turawurwanya.”

Yavuze ko iyo kwihanganira abakora nabi birangiye, hahangwa amaso kugerageza abandi Banyarwanda babasha gukora nk’ibyo abasimbuzwa bakora, ariko na bwo hari ubwo birangira n’abatoranyijwe batwaye umwanya bikarangira imico mizima bitezweho ibananiye. 

Yashimiye cyane abagera mu nshingano bakazikora neza uko bikwiye, aboneraho kwibutsa abarahiriye inshingano nshya kuzirikana uburemere bw’ibyo barahiriye bijyanye no gukorera Abanyarwanda. 

Yababuriye ko nubwo baba bazi ingorane bashobora guhura na zo bagwa mu bishuko kubera kwibagirwa vuba, ati: “Byari ukwibutsa gusa ndabizi ko mubizi, ariko ibishuko biba byinshi abantu bakibagirwa vuba. Nibura mujye mwibuka ko twabiganiriye, hari ubwo bikugarura ku murongo ukareka gukora ibikwiye kuba bidakorwa.”

Abayobozi bakwiye kuza inyuma mu nyungu ziva mu bikorwa byiza

Perezida Kagame yibukije abayobozi kujya barebera inshingano bakora mu ndorerwamo y’Igihugu kugira ngo barusheho kuzirikana uburemere bwazo. Yahamije ko kuba umukozi mu nzego za Leta mbere na mbere biba bivuze gukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza. 

Yavuze ko ubusanzwe umuyobozi agerwaho n’ingaruka z’imikorere mibi ye, abaturage ayobora bo byaradogereye kuko bisanga bagomba kwishyura ikiguzi cy’ibyo batakoze.

Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri abayobozi baza inyuma, si bo baza imbere mu nyungu ziva mu bikorwa byiza. Bibageraho ariko biba bikwiye kubageraho nyuma, abaturage ni bo bikwiye kuba bigeraho mbere. Akenshi rero hari ubwo bigaragara, abantu bamwe bashyize imbere inyungu zabo, harimo kwibona, ndetse bisa n’ibigiye kuba akamenyero abenshi babishyiramo n’ubwirasi bakibagirwa ko ari Igihugu dukorera atari ipiganwa ry’umuntu n’undi.”

Yavuze ko umuntu ukorera neza Igihugu na we abyungukiramo, kuko inyungu na we zimugeraho nk’uko zigera no ku bandi. Yibukije ko hari abarwaniye Igihugu bakakibohora nta nyungu zindi babibonamo uretse kukibohora.

Ati: “Iyo baba baratekerezaga gusa inyungu zabo, ntaho Igihugu cyajyaga kugera na busa kandi ngira ngo murabizi ko icyo gihe nta n’inyungu zari zihari ngo uvuge ko abantu barwanira inyungu; nta mushahara, nta kintu cyari kiriho, ahubwo icyo abantu babaga batekereza ni uko habaga harimo no gutakaza ubuzima.”

Yakomeje agaragaza ko mu nshingano zikorwa uyu munsi mu mirimo ya Leta, abenshi bakora ibitabasaba gutekereza ko bashobora no gutakaza ubuzima, ari na yo mpamvu ubwitange basabwa budakwiye kuba bunanirana.  

Yavuze ko abantu badakwiye kwibagirwa ayo mateka, ahubwo akwiye kubabera isomo kugira ngo bayakuremo amasomo yo gushaka ibisubizo ku bibazo bahura na byo mu kazi kabo ka buri munsi. 

Yakomeje agira ati: “Iyo uhuye n’ibibazo ku kazi ukora uburyo bwo kubikemura iyo ubishaka; ukorana n’abandi, ari abo uyobora, ari ab’izindi nzego. Ubundi nta kibazo gikwiye kuba kitunanira n’ikitunaniye tuba twumva impamvu, uragicumbikisha ugashaka amikoro, ugashaka ubushobozi ukabwubaka kugira ngo noneho usubire inyuma ukemure cya kibazo. Ariko byose bikunda ari uko abantu bumva neza aho inshingano ziva n’aho zigarukira. Mujye rero muhora mwibuka ko muri izi nzego dukoreramo twese dukorera Igihugu. Intego ni imwe, ujye wibuka ko uri kumwe n’abandi.”

Yakomeje gushimangira ko abakora neza bibazanira inyungu ubwabo bikazizanira n’Igihugu kandi n’abakora nabi bakurikiye inyungu zabo bigira ingaruka ku bandi na bo ubwabo, yizeza abarahiriye inshingano nshya ko nta kidasanzwe kandi ko iyo zikozwe nk’ubuzima busanzwe birushaho kubaryohera no koroha. 

Abarahiye ni Damien Murwanashyaka wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Antoine Marie Kajangwe wabaye  Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Armand Zingiro wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na Col. Claudien Bizimungu wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Hari kandi James Wizeye, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Judith Mbabazi wabaye Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane ndetse na CP Theos Badege, Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 17, 2026
  • Hashize amasaha 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE