Dr Nsengiyumva yahagarariye Perezida Kagame mu nama yiga ku guhangana na Ebola

Dr Nsengiyumva yahagarariye Perezida Kagame mu nama yiga ku guhangana na Ebola

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, aho baganiraga ku ngamba zo guhangana n’Icyorezo cya Ebola.

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2026 hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko mu Rwanda nta Ebola ihari, akaba ari umusaruro w’ishoramari rihamye mu gutegura no kubaka urwego rw’ubuzima rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo. 

Yagize ati: “Twakajije ingamba zo kugenzura no gukurikirana indwara ku mipaka yose yinjira mu Gihugu. Twongereye ubushobozi bwo gusuzuma no gupima iyi ndwara muri laboratwari, twongera imbaraga mu buryo bwo gutabara byihuse, kandi dukomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage.”

Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo iri gufatirwa ingamba zo guhangana na yo yatangajwe bwa mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) tariki ya 15 Gicurasi 2026, mu gihe cy’ukwezi kose abamaze kuyandura bageze kuri 782 barimo 181 bapfuye muri icyo gihugu.

Ni mu gihe muri Uganda abamaze kuyandura ari 19, barimo babiri yahitanye, ariko nta kindi gihugu cyo mu Karere biremezwa ko hagaragaye abarwayi bayo cyangwa ngo kigire abo ihitana.

Nubwo bimeze bityo, inzego z’ubuzima mu bihugu byo mu Karere birimo n’u Rwanda zikomeje kuba maso no kongera imbaraga mu bikorwa byo kugenzura no gutahura hakiri kare aho icyorezo cyamenera hose.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yashimangiye ko uretse kuba nta virusi ya Ebola iragera mu Rwanda, no mu nkengero z’imipaka yarwo ntayo irahagera. 

Ati: “Nta barwayi ba Ebola bari mu Rwanda cyangwa mu bice biruzengjrutse. Ibyago byo kuyikwiza mu Rwanda biri hasi. Ariko mu gihe ikigaragara mu bice byo hakurya, ukuba maso kuracyahari.”

Minisiteri y’Ubuzima ihamya ko inzego z’ubuzima zikomeje gukurikiranira hafi uko iki cyorezo gihagaze no gukomeza ingamba zo kucyirinda no gutahura byihuse aho cyamenera hose.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  2. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10
  3. Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 6,8% 8 Ukwakira 2026 Saa 13:15
  4. Zion Temple yasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza ku byo Ap. Dr Gitwaza yabavuzeho 8 Ukwakira 2026 Saa 13:12
  5. RDC: Ebola imaze kugira imfubyi abana basaga 2 000  8 Ukwakira 2026 Saa 12:15