Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereyeho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize amasaha 7
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) wazamutseho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2025. Uyu musaruro wageze kuri miliyari 6 345 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari 5 276 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2025.

Mu nzego zatanze umusanzu muri uwo musaruro, urwego rwa serivisi rwagize uruhare rungana na 52%, inganda zigira 24%, ubuhinzi bugira 19%, mu gihe ibindi bikorwa by’ubukungu byagize uruhare rwa 5%. Ibi bikubiye muri raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Kamena 2026, mu kiganiro NISR na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) bagiranye n’abanyamakuru.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko nubwo intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati ishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’Isi, ubw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera muri iki gihembwe cya mbere cya 2026. Yagize ati: “Nubwo intambara yatangiye mu kwezi kwa gatatu, ibikomoka kuri peteroli twari twaratumije byari bisanzwe biri mu nzira. Ubu dutegereje kureba uko bizagenda mu gihembwe cya kabiri.”

Minisitiri Murangwa yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwerekana ibimenyetso by’izamuka rihamye, ashimangira ko nibura mu gihe nta gihungabanya ibikorwa by’ubukungu, iri zamuka rizakomeza. Yongeyeho ko u Rwanda rukomeje gufata ingamba zo guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’iyo ntambara, harimo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ishoramari no kongera ubushobozi bw’ubukungu imbere mu gihugu.

Umusaruro w’ubuhinzi, inganda na serivisi wariyongereye

Imibare ya NISR igaragaza ko umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi wazamutseho 8%, uw’inganda wiyongeraho 13%, mu gihe urwego rwa serivisi rwazamutseho 7%. Mu rwego rw’ubuhinzi, umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga wazamutseho 39%, ahanini bitewe n’izamuka rya 86% ry’umusaruro w’ikawa. Umusaruro w’icyayi wagabanyutseho 3%, mu gihe uw’ibihingwa ngandurarugo wazamutseho 3%.

Inganda zatanze umusaruro ushimishije

Urwego rw’inganda rwakomeje kuba imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu, aho umusaruro warwo wazamutse bitewe n’izamuka rikomeye ry’inganda zitunganya ibintu bitandukanye. Mu byagize uruhare runini harimo izamuka rya 52% ry’umusaruro w’inganda zikora ibyuma, 57% ry’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi birimo sima n’amatafari, 21% ry’inganda zikora ibikomoka ku binyabutabire n’ibikoresho bya pulasitiki na 22% ry’inganda zikora ibikomoka ku mbaho.

Serivisi zakomeje kuba inkingi y’ubukungu

Urwego rwa serivisi rwakomeje kugira uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda, aho umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wazamutseho 11%. Umusaruro w’urwego rw’ubwikorezi na wo wazamutseho 11%, harimo ubwikorezi bwo ku butaka bwiyongereyeho 10% ndetse n’ubwikorezi bwo mu kirere bwazamutseho 7%.

Mu zindi serivisi zagaragaje umuvuduko ukomeye harimo itumanaho n’ikoranabuhanga, aho umusaruro wabyo wazamutseho 22%, urwego rw’ibigo by’imari rwakomeje gutanga umusanzu ugaragara mu kuzamura ibikorwa by’ubukungu muri rusange ukaba wariyongereyeho 11% uw’uburezi wiyongereho 3% mu gihe umusaruro wa serivisi za resitora n’amacumbi wagabanyutseho 16%..

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Murangwa Yusuf yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera mu gihembwe 1 cya 2026
Minisitiri Murangwa Yusuf mu kiganiro n’abanyamakuru
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE