Twabaye indaya-Kidumu avuga ku cyadidinje Alubum ye na Massamba Intore

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 17, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Umuhanzi w’izina rikomeye mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba, Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum, yavuze ku cyatumye umushinga wa Alubumu ye na Massamba udindira avuga ko bahora mu ngendo abisanisha n’uburaya.

Ubwo yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Yvan Muziki cyabaye tariki 13 Gashyantare 2026, Kidumu na Massamba batangaje ko bateganya gutanga umuzingo w’indirimbo (Alubumu) bahuriyeho.

Icyakora ntabwo barabikora kugeza ubwo yabibajijweho n’itangazamakuru ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026 mu ruzinduko rw’akazi ajemo mu Rwanda.

Yagize ati: “Twabaye nk’indaya z’umuhanda kuko duhora mu ngendo. Nkubu nageze i Kigali bahita bambwira ko Massamba ari mu Bufaransa. Buri wese aba arimo ashaka ubuzima tukabura uko duhuza umwanya.”

Agaruka ku bantu batanyuzwe n’uko ubwo aheruka i Kigali yabataramiye akanya gato, Kidumu yabahaye icyizere cy’uko noneho azamara amasaha abiri ari ku rubyiniro abaririmbira mu gitaramo ajemo.

Kidumu avuga ko nubwo bitarashoboka ko iyo Alubum ikorwa ariko bizagera aho bigashoboka bakayikora bakayiha abakunzi babo.

Kidumu avuga ko mu bihe byose yataramiye abakunzi be akoresha uburyo bwa ‘Live’ gusa kandi atazigera abihindura ari na byo bituma abo ataramiye bifuza kumutumira kenshi.

Kidumu avuga ko Alumum ye na Massamba Intore yadundijwe nuko bahora mu ngendo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 17, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE