Perezida Kagame ategerejwe muri Jamaica kuri uyu wa Gatatu

Perezida Kagame ategerejwe muri Jamaica kuri uyu wa Gatatu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri ubu uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Congo, yitezwe gukomereza muri Jamaica mu rundi ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ruzatangira ku wa Gatatu taliki 13 kugeza ku wa Gatanu taliki 15 Mata 2022.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Jamaica byatangaje ko urwo ruzinduko ari urw’agaciro gakomeye kuko rubaye mu gihe iki gihugu cyizihiza Yubile y’Imyaka 60 kimaze kibonye ubwigenge nyuma yo kuva mu bukoloni bw’u Bwongereza.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe riragira riti: “Uru ruzinduko rutanga amahirwe y’ingenzi yo gushimangira umubano wa Jamaica na Repubulika y’u Rwanda, no kongerera ingufu umubano wiyongera ubutitsa hagari y’Umugabane w’Afurika n’Umuryango wa CARICOM (w’ibihugu bya Carraibbes).”

Minisitiri w’Intebe wa Jamaica Andrew Holness, yatumiye Perezida Kagame mu myaka ibiri ishize, ariko urwo ruzinduko rukomeza gutinzwa n’uko Isi yari ihanganye n’ibihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19 guhera mu mwaka wa 2020.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri jamaica rukurikiye urw’Ibikomangoma by’u Bwongereza, Prince William na Miss Catherine Middleton (Kate), byagiriye muri icyo gihugu mu kwezi gushize.

Prince William n’umugore we Kate bakoreye uruzinduko muri icyo gihugu hagati y’italiki ya 22 n’iya 24 Werurwe mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 70 Umwamikazi w’u Bwongereza amaze yimitswe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 amaze yemeje ko icyo gihugu kibonye ubwigenge.

Igihugu cya Jamaica kigizwe n’ikirwa cyizihiza Umunsi w’Ubwingenge buri mwaka taliki ya 8 Kanama, kuko italiki nk’iyo mu 1962 ari bwo cyahawe ubwigenge kikava mu maboko y’Abongereza bakiyoboye guhera mu 1655 kivuye mu maboko ya Esipanye yagikolonije guhera mu 1509.

Hagati aho Ambasaderi Uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Claver Gatete yaraye ashyikirije Guverineri wa Jamaica Sir Patrick Allen, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.

Mbere yo gutanga izo mpapuro, Amb Gatete yabanje kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Jamaica Sen. Kamina Johnson, byibanze ku kungurana ibitekerezo ku nzego z’ubutwererane zirimo siporo, ubukerarugendo n’iterambere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25