Nyuma y’imyaka 2 yakiriye agakiza, Meddy yasohoye indirimbo ihimbaza Imana

Nyuma y’imyaka 2 yakiriye agakiza, Meddy yasohoye indirimbo ihimbaza Imana

Nyuma y’umwaka, umuhanzi Meddy yongeye gusohora indirimbo nshya yise ‘Niyo Ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro iyi ikaba imwe mu zo amaze igihe akoraho zo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri iyi ndirimbo, Meddy agira ati “Uko urushaho kunyigisha niko nanjye ngenda nkubahisha. Nasanze hari iryo banga ryo kugendera mu nzira zawe. Nkoresha ibyo ushaka gusa bimpa amahoro n’umunezero. Sinabasha kubaho ntakureba kujya kure yawe niko kuyoba.”

Muri iyi ndirimbo kandi Meddy aba ahamya ko Yesu yahinduye ubuzima bwe, ati “Uko wansanze ni ko wankunze […] amaso yanjye yabonye ubwiza bwawe, ni yo ndirimbo yanjye.”

‘Niyo ndirimbo’ ni indirimbo Meddy asohoye nyuma y’igihe atangaje ko yahinduye ubuzima kuri ubu akaba yarinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akava mu muziki usanzwe.

Inshuti za hafi za Meddy zihamya ko uyu muhanzi yamaze kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza, amaramaza mu gakiza ku buryo kuri ubu bigoye kumubwira ngo agire ubundi bwoko bw’umuziki akora utari uwo kuramya no guhimbaza Imana.

Andi makuru avugwa ni uko uyu muhanzi amaze iminsi akora umushinga wa Album yitegura gusohora igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo nshya ya Meddy na Adrien Misigaro mu buryo bw’amajwi yakozwe n’uwitwa Yannick mu gihe amashusho yayo yo yafashwe n’uwitwa Cedric.

Meddy yaherukaga gushyira hanze indirimbo tariki 14 Mutarama 2023 yitwa ‘Grateful

Meddy na Adrien Misigaro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35