Nyaruguru: Perezida w’urukiko afungiwe ruswa y’igitsina

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 18, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ratangaje ko rwataye muri yombi Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti.

Nsengiyumva ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira abagize uruhare bose kugirango ukekwaho icyaha afatwe, inongera gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku basaba n’abatanga ruswa muri serivisi z’ubutabera kugira ngo bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu cyacu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 18, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE