Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 75 wigeze gufungirwa urumogi yongeye kurufatanwa

Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 75 wigeze gufungirwa urumogi yongeye kurufatanwa

Bizimungu Vianney w’imyaka 75, wo mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo nyuma yo kongera gufatanwa urumogi  kuko yari yarigeze gufungirwa kurucuruza, arangiza ibihano arataha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo wari usanzwe akekwaho gucuruza urumogi no kurukwiza mu baturage, yakomeje gukurikiranirwa hafi n’ubuyobozi n’Inzego z’umutekano zicunze ko yazafatirwa mu cyuho.

Gitifu Harindintwali ati: “Ejo Ku wa 28 Kanama, ubwo ubuyobozi bwari mu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage bafashe inguzanyo za VUP kuzishyura, bahuye na we bamubonana igihunga cyinshi, ntibamushira amakenga.”

Avuga ko bamuhamagaye bakabona ahubwo asa n’ushaka kubacika, baramufata, baramusaka bamusangana udupfunyika 4 twarwo atigeze abasobanurira aho yari atujyanye.

Uwo musaza yemeye ko agira urumogi ariko aruha amatungo, ko n’abo arugurisha ababwira kuyaruha, ntawe abwira kurunywa. 

Gusa ngo abajijwe aho arukura  n’abo arugurisha, yaryumyeho n’ubu iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane aho arukura, uburyo arubona n’abo arukwirakizamo, bikaba bikekwa ashobora kuba yari yitwaje utwo dupfunyika 4 ariko afite rwinshi, atinya kurufatanwa rwose.

Gitifu Harindintwali avuga ko iyi yari inshuro ya 2 arufatanwa kuko muri 2018 nanone yarufatanywe agafungwa akanakatirwa, akarangiza igihano agataha ariko ingeso ikanga.

Uyu muyobozi yagaragaje impungenge ziterwa n’iri curuzwa n’ikwirakwizwa ry’urumogi mu baturage, ririmo umutekano muke abaruhaze bateza, ibihano bikakaye k’urufatanywe, gukenesha abarugura ayo bakikenuje n’ibindi.

Yaburiye abaturage ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abwira abagikinisha iyo ngeso ko ihanirwa bikakaye, asaba n’ababa bakeka aho byaba biri kujya batangira amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa kitaraba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  2. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  3. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  4. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  5. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15