Nyamasheke: Ubuhinzi bw’umuceri bwahinduye ubuzima bw’abagore bo muri Kirimbi
Abagore bo mu Mudugudu wa Gisesero, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko kwibumbira muri Koperative Duhuzimbaraga bagamije guhinga umuceri mu buryo bwa kinyamwuga byabahinduriye ubuzima ku rwego rugaragara, aho benshi bamaze kwiteza imbere bakava mu bukene.
Abo bagore bavuga ko mbere bahingaga umuceri bagamije kubona ibyo kurya gusa, ariko nyuma yo kwibumbira muri koperative no gukora ubuhinzi bwa kijyambere bugamije isoko n’iterambere, batangiye kubona amafaranga abafasha guteza imbere imiryango yabo.
Bavuga ko ubu bamwe bavuguruye inzu zabo, abandi bagura amatungo ndetse abana babo bakaba biga mu mashuri meza babikesha amafaranga ava mu musaruro w’umuceri.
Marie Yamfashije, umwe mu bagore bahinga umuceri muri iyi koperative, avuga ko ubuhinzi bw’umuceri bwamubereye umusingi w’iterambere.
Yagize ati: “Mbere twahingaga umuceri wo kurya gusa ariko nta terambere byatangaga. Tumaze kwibumbira muri koperative no guhinga kinyamwuga twatangiye kubona amafaranga. Njyewe ubwanjye navuguruye inzu yanjye ndetse ngura n’inka, kandi ibyo byose bifite agaciro kari hafi ya miliyoni 8 Frw.”
Avuga ko kuba bagurishiriza hamwe umusaruro wabo bibafasha kubona amasoko yizewe no kwirinda abamamyi babaguriraga ku giciro gito.
Mukankuba Ruth yavuze ko kwibumbira hamwe byamufashije kumenya gukorana n’ibigo by’imari no gukoresha neza amafaranga akura mu buhinzi.
Yagize ati: “Koperative yatumye menya gukorana na banki n’ibigo by’imari. Ubu mbasha gufata inguzanyo nkayishyura neza kuko ubuhinzi bw’umuceri bunzanira amafaranga ahoraho. Mu gihembwe cy’ihinga ntabwo mbura nibura amafaranga agera ku bihumbi 700 Frw.”
Akomeza avuga ko ubuhinzi bwa kinyamwuga bwatumye abagore benshi biyungura ubumenyi bwo kwizigamira no gutekereza ku iterambere ry’igihe kirekire.
Yagize ati: “Ndashishikariza abandi bagore kwibumbira mu makoperative no gukora ubuhinzi bagamije amafaranga n’ibibatunga kuko ni byo bituma umuntu ava mu bukene.”
Abanyamuryango ba Koperative Duhuzimbaraga bavuga ko mbere umusaruro wabo wapfaga ubusa cyangwa ukagurishwa ku giciro gito kubera kutagira uburyo bwo kuwugeza ku isoko, ariko ubu bawugurishiriza hamwe bikaborohera kubona abaguzi ndetse bakabona amafaranga abafasha kwiteza imbere.
Umuyobozi wa Koperative Duhuzimbaraga, Christine Uwizeyimana, avuga ko iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 1530 bahinga umuceri kuri Hegitari 127, kandi ko kuva batangira gukorera hamwe mu 2010 imibereho y’abanyamuryango yahindutse cyane.
Yagize ati: “Mbere y’uko twibumbira muri koperative abaturage bari barasigaye inyuma cyane. Umusaruro wapfaga ubusa cyangwa ugatwarwa n’abamamyi ku giciro kidafite inyungu ku muhinzi. Ariko ubu abanyamuryango biteje imbere, bafite amafaranga kandi batanga n’akazi ku bandi.”
Yongeyeho ati: “Ikindi cyadufashije cyane ni gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi. Ubu abahinzi bafite ubwishingizi bw’ibihingwa byabo ku buryo iyo habaye ibiza baba bizeye ko bashumbushwa. Ibi byatumye barushaho gukorana icyizere no gushora amafaranga mu buhinzi bwabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Joseph Désiré Muhayeyezu, avuga ko kwibumbira mu makoperative ari imwe mu nzira zifasha abaturage kwihuta mu iterambere, cyane cyane abagore.
Yagize ati: “Abagore bo muri Koperative Duhuzimbaraga ni urugero rwiza rw’abagore biteje imbere binyuze mu bikorwa bibabyarira inyungu. Iyo abaturage bishyize hamwe bibafasha kubona amasoko, gukorana n’ibigo by’imari no kongera umusaruro.”
Yakomeje ashishikariza abandi bagore gukomeza kwibumbira mu makoperative no gukora ibikorwa bibateza imbere aho gukorera mu bwigunge.
Yanabibukije gukomeza gushyira imyaka yabo mu bwishingizi, cyane cyane umuceri uhingwa mu bishanga bikunze guhura n’ibiza.
Yagize ati: “Intara y’Iburengerazuba ni imwe mu zikunze kwibasirwa n’ibiza, ni yo mpamvu ari ngombwa ko abahinzi bakomeza gushyira imyaka yabo mu bwishingizi kugira ngo badahomba igihe habaye ikibazo cy’imvura nyinshi cyangwa ibindi biza, kuko na byo biri mu bituma bagira icyizere ku musaruro wabo.”
Akarere ka Nyamasheke gatangaza ko kugeza ubu ubuhinzi bw’umuceri bukorerwa kuri Hegitari 308, kandi ababukora benshi bibumbiye mu mashyirahamwe n’amakoperative


