Kwigisha urubyiruko amateka ni intwaro yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Abayobozi batandukanye mu Karere ka Kamonyi bongeye gushimangira ko kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari imwe mu ntwaro ikomeye yo kurwanya ingengabitekerezo yayo no kubaka ejo hazaza h’u Rwanda rushingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2026 mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyateguwe n’Urwunge rw’Amashuri rwa Remera-Rukoma (GS Remera-Rukoma), aho hibukwaga abarimu, abanyeshuri n’abandi bakozi b’iki kigo bishwe muri Jenoside
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandela Innocent, yavuze ko urubyiruko rukwiye kurindwa ingengabitekerezo ndetse rukanigishwa amateka nyayo y’u Rwanda kuko hari bamwe bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside aho bayikura mu miryango yabo.
Ari naho yahereye asabye abanyeshuri kutemera umuntu uwo ari we wese ushaka kubasubiza mu macakubiri, kabone n’iyo yaba umubyeyi cyangwa umurezi.
Ati: “Mufite igihugu gifite ubuyobozi bwiza kandi bubakunda, ntimukemere umuntu ushaka kubabibamo urwango cyangwa kubakoresha amacakubiri,uwashaka kubayobya wese mumwamagane kuko igihugu ni cyo mubyeyi wa mbere.”
Yakomeje ashimangira ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kurinda urubyiruko no gukomeza kubaka Igihugu kirangwa n’ubumwe, amahoro n’iterambere.
Umuyobozi wa GS Remera-Rukoma, Ruhigande Aaron, yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka ari umwanya wo kuzirikana no gusubiza icyubahiro abarimu, abanyeshuri n’abakozi b’iki kigo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aho yavuze ko benshi muri bo bari bafite inzozi zo kubaka igihugu cyiza ariko bakicwa bazira uko bavutse.
Ati: “Turibuka urubyiruko rwari rufite intego z’ejo hazaza heza ndetse n’abarezi bari bafite umutima wo kubaka igihugu, kubibuka ni ukubasubiza icyubahiro no gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Yasabye abanyeshuri gukomeza kwiga amateka no kuyakuramo amasomo abafasha kurinda ibyo igihugu cyagezeho.
Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie na we yasabye urubyiruko kwitabira amahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa kuko abafasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside n’ingaruka zayo.
Yagize ati: “Urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu kubungabunga amateka ya Jenoside, ruyandika kandi rukanayashyira mu mashusho kugira ngo azafashe n’ibisekuru bizaza kuyamenya, ibyo rero muzabimenya nimuhurira hamwe mukayiga atari mu ishuri gusa,no mu mahurira y´ubumwe n´ubudaheranwa kandi natwe nka IBUKA tuzabashyigikira.”
Yakomeje ashimangira ko guhangana n’abapfobya cyangwa abahakana Jenoside bikwiye guhera mu rubyiruko kuko ari rwo mizero y’ahazaza h’u Rwanda.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri GS Remera-Rukoma hiciwe abarimu 10, abanyeshuri batandatu n’abandi bakozi batatu, bose hamwe bakaba 19 bamaze kumenyekana ko biciwe muri iki kigo.



