Igitabo cya Miss Naomie cyatangiye kumuhesha ibihembo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 28, 2026
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, Miss Nishimwe Naomie, ari mu byishimo by’uko yamaze kwegukana ibihembo bya mbere kubera igitabo yise ‘More than a Crown, mu bihembo mpuzamahanga by’abanditsi b’ibitabo bizwi nka “Ebobea Book Awards 2026’ yari ahatanyemo.

Miss Nishimwe Naomie yabitangarije ku rubuga rwa Instagram mu butumwa yasangije abamukurikira tariki 28 Gicurasi 2026, agaragaza ko anejejwe n’iyo ntsinzi ariko ayituye ababanye na we mu rugendo rwo kubihatanira.

Yanditse ati: “Nkuko mubibona twatsindiye ibihembo bya Ebobea Book Awards 2026. Mvugishije ukuri ibi byose ni ukubera mwe mwese mwantoye, mwanshyigikiye, mukabisangiza abandi yewe rimwe na rimwe mukashishikariza inshuti zanyu gutora.”

Akomeza avuga ko yizera ko azahorana n’abakunzi be, ati: “Nizeraga ntashidikanya ko mutazantererana. Mbanje gushimira Imana kuko ibi birenze kunezeza! Ndashimira abamfashije kwandika no kugitunganya, ndashimira umugabo wanjye, inshuti n’umuryango ariko by’umwihariko mwarakoze cyane mwe mwankunze mukanshyigikira. Iyi ntsinzi ni iyacu twese.”

Abategura ayo marushanwa bagaragaje ko Miss Naomie yegukanye ibihembo byo mu byiciro bitatu, igihembo cy’igitabo cyiza, icy’umwanditsi mwiza ndetse n’icy’umwanditsi utanga inyigisho zihugura benshi (Best Book, Best Author na Most Inspiring Author.)

Ebobea Book Awards ni ibihembo bizwiho guha abatsinze ibikombe by’icyubahiro bikozwe mu buryo bugezweho, bigaragaza agaciro n’uruhare rw’umwanditsi mu guteza imbere ubuvanganzo n’umuco wo kwandika.

Igitabo ‘More Than a Crown’ gitangiye kwegukana ibihembo nyuma y’amezi atandatu kigiye hanze kuko Miss Naomie yakimuritse ku mugaragaro ku wa 14 Ukuboza 2025 mu birori byabereye i Kigali. Ni igitabo Miss Naomie agaruka ku buzima bwe bwite, urugendo rwo kuba Miss Rwanda 2020, ibibazo by’ihungabana, igitutu cyo kuba icyamamare n’ubuzima bwo mu muryango, aho agaragaza ko agaciro k’umuntu karenze ikamba cyangwa kwamamara.

Nishimwe yiyemeje kugeza icyo gitabo mu mashuri kugira ngo atange umusanzu we ku bana b’abakobwa bakura bakeneye kwamamara.

Miss Naomie Nishimwe yatangiye guhemberwa igitabo yanditse
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 28, 2026
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE