Kenya: Abanyeshuri 16 bishwe n’inkongi y’umuriro

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 28, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Polisi y’Igihugu cya Kenya yatangaje ko abanyeshuri 16 bapfuye abandi 74 bakomeretswa n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ry’abakobwa rya Utumishi Girls Academy riherereye i Nakuru muri Kenya.

Inzego z’umutekano za Kenya zatangaje ko iyo nkongi yibasiye amacumbi y’abanyeshuri yatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, igihe abanyeshuri bari bakiryamye.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko abaturage bo muri ako gace bahise bahurura muri urwo rukerera, bihutira kugera ku ishuri ngo batange ubutabazi, mu gihe hari hategerejwe ko inzego zishinzwe kuzimya umuriro zihagera.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Kenya rwatangaje ko hatangiye gukorwa iperereza ku cyateye iyo nkongi n’ibarura ryimbitse ngo hamenyekanye umubare nyawo w’abahaburiye ubuzima.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Rift Valley iryo shuri riherereyemo, Masoud Munyi, yavuze ko iyo nkuru ari inshamugongo, yemeza ko polisi yafunze umuhanda uganisha kuri iryo shuri kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bikorwe nta nkomyi.

BBC yatangaje ko inkongi zikunze kwibasira ibigo bicumbikira abanyeshuri muri Kenya ndetse mu bihe byashize benshi bahasize ubuzima ahanini bitewe nuko ibigo byarenze ku mabwiriza.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 28, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE