Nyamasheke: Batiri ya telefoni irakekwaho gutwika inzu y’umuryango w’abantu 7 

Nyamasheke: Batiri ya telefoni irakekwaho gutwika inzu y’umuryango w’abantu 7 

Inzu y’umuryango w’abantu 7 wa Rwamuhizi David utuye mu Kagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka hakekwa batiri ya telefoni nk’intandaro yayo. 

Ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri, ubwo umugabo yari mu rugo wenyine umugore n’abana batanu bafitanye badahari, inzu, igikoni n’ubwiherero byose byahiye birakongoka. 

Abaturage bagerageje kuzimya umuriro ubarusha ingufu, ibyarimo byose by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 8 bitikiriramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Raro Byiringiro Gentil,  yavuze ko hakekwa batiri ya telefoni umwe wo muri urwo rugo yahambiriyeho umugozi wa sharijeri agacomeka ku mashanyarazi ngo umuriro ujyemo maze iraturika.

Yagize ati: “Inzu yari irimo amashanyarazi. Nubwo iperereza rigikomeje ngo hamenyekane mu by’ukuri icyateye iyo nkongi, harakekwa batiri ya telefoni umwe mu bagize uwo muryango yaba yasize acometse mu buryo babikoramo busanzwe buteye impungenge, bose bakigendera bayisize gutyo ikaza guturika igateza iyo nkongi.”

Avuga ko mu Nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri, ikibazo cyo gushyira umuriro muri bateri itari muri telefoni cyagarutsweho, abaturage bagasabwa kubyirinda. 

Akarere ka Nyamasheke kamaze iminsi kibasiwe n’inkongi z’umuriro zikongora inzu z’abaturage mu Mirenge inyuranye. 

Nubwo bamwe bavuga ko zibasiga iheruheru ubuyobozi bugatinda kubagoboka, uyu muyobozi avuga ko bagiye kwihutira gukorera ubuvugizi uyu muryango ngo ubone aho uba heza mu bihe biri imbere bizaba byiganjemo imvura nyinshi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Mamadu Sy

Nukwihangana ntakundi nyine ibyamubayeho ninkabyabindi bibera mugakiriro kagisozNukwihangana ntakundi nyine ibyamubayeho ninkabyabindi bibera mugakiriro kagisozi.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  2. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  3. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  4. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  5. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15