Nyamasheke: Babiri bakekwaho gutema umuntu bakamutwara asaga miliyoni batawe muri yombi
Mu ma saa munani n’igice z’igicuku gishyira ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, abakekwa ko ari abajura bateye mu rugo rw’uwitwa Barutusanumwe Zacharie bahimba Ndikubwimana w’imyaka 33, mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, usanzwe acuruza inka, baramutemagura banamutwara arenga miliyoni. Mu rwego rw’iperereza, 2 bamaze gutabwa muri yombi.
Umuturanyi w’uyu mugabo witwa Mukaremera Espérance yabwiye Imvaho Nshya ko yahamagawe kuri telefoni n’umuturanyi wabo wundi amubwira ko yumva induru y’abantu benshi kwa Barutusanumwe Zacharie bavuga ngo abajura baramwishe.
Yahise abwira umugabo we kujyayo ahageze asanga amaraso kuva mu cyumba uwo mugabo araramo kugera hanze, umugabo abaturanyi bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Karambi, umugore yahungabanye.
Avuga ko yagezeyo mu gitondo cyo ku wa 23 Nyakanga 2026, umugore we wari watangiye kugarura ubwenge akababwira ko umugabo we yari yiriwe mu isoko ry’inka rya Rugali mu kazi ke ko kuzicuruza asanzwe akora, acyura mu gakapu amafaranga arenga miliyoni kuko yari atashye bwije atakiyajyanye kuyabitsa kuri SACCO.
Ageze kuri santere y’ubucuruzi ya Gatare mu Murenge wa Macuba ahasanga abagabo 2 yabonaga muri iryo soko ry’inka rya Rugali atazi icyo bahakoraga kuko batari abacuruzi bazo ngo babe n’abaguzi, umwe witwa Twayishime Hezekiah w’imyaka 31, wo mu Kagari ka Rushyarara, muri uyu Murenge wa Karambi na mugenzi we Nzabakurana Silas w’imyaka 34, wo mu Kagari ka Gasovu.
Ati: ”Yabasanze banywa inzoga baramubwira ngo nabagurire baramutangira amakuru. Ayoberwa ayo makuru bavuga bamutangira ayo ari yo n’aho bayatanga, ababwira ko nta mafaranga afite ahita atega moto arataha. Umugabo yagiye kureba umugore we aho acururiza butiki barataha. Mu gicuku baryamye ni bwo batewe.
Yongeyeho ati: ”Umugabo yikanze umuntu umurika agize ngo areguka umwe atangira kumutemagurira mu nzitiramibu arayicagagura umupanga umugeraho aramukomeretsa bikomeye ku kuboko kw’ibumoso. Undi muri abo bajura asingira agakapu karimo amafaranga umugabo yari yacuruje, yarengaga miliyoni arasohoka arakirukankana.”
Umugabo yishyizemo akanyabugabo na we afata umupanga we wari ku musego bagundagurana basohoka avirirana.
Murumuna w’uwo mugabo yamutabaye avuza induru umujura wari wasigaranye n’umugore mu nzu arasohoka yambura nyir’urugo uwo mupanga yari afite awumukubita mu maso yikubita hasi araraba. Umujura uwo mupanga arawirukankana ahata uwe, n’uwo mujura wundi bagundaguranaga yirukankana na mugenzi we, abatabaye baterura nyir’urugo bamujyana ku kigo nderabuzima cya Karambi aho yahise yoherezwa mu bitaro bya Kibogora.
Ati: ”Byaduteye ubwoba nk’abaturanyi tugasaba ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano bakaza iperereza bahereye kuri uwo mupanga abo bajura bataye aho ujejeta amaraso abawumutemesheje bakagaragara bagahanwa by’intangarugero.”
Undi witwa Hashakimana David avuga ko abo bagabo babwiye uwatemwe kubasengerera bahise batabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Ati: “Inzego z’umutekano zahageze zita muri yombi Twayishime Hezekiah na mugenzi we Nzabakurana Silas mu rwego rw’iperereza dutegereje ikizarivamo. Uwakomerekejwe aritabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kibogora.”
Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Karambi, Niyonizeye Claudine yahamije aya makuru avuga ko iperereza rikomeje ngo ababikoze bamenyekanye.
Yagize ati: “Amakuru ahari ni uko umuturage yatewe n’abo dukeka ko ari abajura bakamutemagura, bakamukomeretsa, bakanamutwara amafaranga arenga miliyoni ntibahite bafatwa. 2 batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza ni abo yasanze muri santere y’ ubucuruzi ya Gatare bakamubwira ngo nabasengerere akababwira ko nta mafaranga afite akabasiga aho agataha. Iperereza rikaba rikomeje ngo abo bizagaragara ko babikoze babiryozwe
Yavuze ko nyuma y’ubu bugizi bwa nabi ingamba z’umutekano muri uyu Murenge zigiye gukazwa, asaba abagifite ingeso mbi nk’izo kuzireka bagakora imirimo myiza y’iterambere anongera kwibutsa abaturage ko atari byiza kubika amafaranga mu nzu, bakwiye kujya bakora ibishoboka byose bakayaraza mu bigo by’imari byabegerejwe.