Nyagatare: Umuturage yakubiswe aricwa akekwaho guhabwa amata n’abashumba

Nyagatare: Umuturage yakubiswe aricwa akekwaho guhabwa amata n’abashumba

Mu Mudugudu wa Rukundo mu Kagali ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare haravugwa urupfu rw’umuturage wakubitiwe mu rwuri akekwaho guhabwa amata n’abashumba ba nyiri urwuri agahita ahasiga ubuzima.

Kuri uyu wa Mbere mugitondo ni bwo Hakizimana Emmanuel yakubitiwe mu rwuri rwa Gatare Jacques kugeza ashizemo umwuka. Uwo Gatare Jacques akaba asanzwe ari umuyobozi wa GS Nyarupfubire.

Abaturanyi bavuga ko ngo Gatare yaba yari afite amakuru ko uyu muturage ajya ahabwa amata n’abashumba be bityo akagambirira kuzamufata aje muri iyi famu.

Ibi kandi binemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizerimana wabwiye Imvaho Nshya ko abishe Hakizimana barimo Gatare Jacques wari usanzwe ari Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyarupfubire.

Yagize ati: “Mu masaha ya saa mbiri ni bwo Polisi yageze aho byabereye, aho ipererereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu muturage yakubiswe na nyirifamu afatanyije na bagenzi be. Nyuma yuko Hakizimana yagiye muri iyi famu mugitondo, bishoboka ko yari agiye gufata amata cyangwa ajyanywe n’ikindi, abashumba 2 bahamagaye Gatare azana n’uwitwa Augustin baramukubita kugera apfuye.”

Kugeza ubu inzego zitandukanye zikaba zihari ahategerejwe ko umurambo ujyanwa kwa muganga mu gihe Gatare na Augustin bo batorotse n’aho abashumba 2 bo bakaba bafashwe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kwirinda kwihanira kuko abagaragara mu bikorwa nk’ibi batazihanganirwa.

Ati: “Icya mbere turihanganisha umuryango wabuze uwabo. Polisi kandi iributsa ko nta muntu wemerewe kwihanira nubwo yaba afitanye ikibazo na mugenzi we kuko amategeko ahari bagomba kugana inzego zibishinzwe. Ikindi ni uko Polisi itazihanganira na rimwe abakora ibikorwa by’urugomo binaganisha ku kuvutsa bagenzi babo ubuzima.”

Yongeyeho ati: “Abakekwaho ubu bwicanyi barakomeza gushakishwa kandi n’uwagira amakuru y’aho baherereye yabimenyesha inzego z’imwegereye byihuse bakaryozwa ibyo bakoze.”

Abaturage baturanye na Gatare batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo asanzwe ari umunyarugomo ndetse bakaba bamutinyaga.

Hakizimana wishwe akaba yari mu kigero cy’imyaka 48 aho yari atuye mu Mudugudu wa Gatebe mu Murenge wa Rwimiyaga. Asize umugore n’abana bane.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 4
ndahiromugungaernest@gmail.com

birababaje kabisa abo bagabo bafatwe banwe Ibaze nkabo bana bavukije papa wabo nuwo Mdam bagize umupfakazi😭😭

Experience @ Email . Com

Igihe Uwomugabo Atariyaboneka Imitungoye Yose Ifatirwe Kugeza Abonetse Ashakishwe Uruhindu Kuko Ubu Ni Ubugome Bukabije Kwihanira Hano Murwanda Ntago Byemewe .

Ndejuru jackson

Ibyo bintu sibyz kbx

Ndejuru jackson

Ibyo bintu sibyz kbx

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14