Ntawe ubabujije gukunda iby’ahandi ariko birakwiye ko gakondo yitabwaho-Kayirebwa

Ntawe ubabujije gukunda iby’ahandi ariko birakwiye ko gakondo yitabwaho-Kayirebwa

Umuhanzi umenyerewe kandi wubatse izina rikomeye mu njyana gakondo Cecile Kayirebwa, avuga ko urubyiruko rukwiye gukunda indirimbo n’injyana z’ahandi ariko kandi bakazirikana cyane  gakondo kuko ari wo mwimerere wabo.

Ati: “Ntawe ubabuza gukunda indirimbo z’ahandi, kuko nanjye hari izo hanze nkunda rwose, ariko birakwiye ko gakondo yitabwaho.”

Kayirebwa avuga ko impungenge z’uko gakondo yacyendera hatagize igikorwa zitabura.

Ati: “Impungenge ntizabura ariko natwe dukwiye kubumvisha ko kujya mu bindi atari ibyo bituma indirimbo za bo zikundwa.”

Kayirebwa avuga ko atumva ukuntu nta kigo gihuriramo abato n’abakuru aho batorezwa, bakahigira byinshi mu biranga umuco hakaba ibicurangisho bitandukanye, ndetse hakaba hakwigirwa n’uririmi umwana akahatorezwa uko atarama agakura abizi kandi  abikunda.

Kayirebwa avuga ko hari byinshi byica umwimererewe w’indirimbo ari nabyo bituma isaza vuba.

Ati: “Gukunda indirimbo ukayishakira ibiyiherekeza byiza bidakomeretsa umwimerere w’injyana yawo, ariko bitayambitse ubusa, ariko no kuririmba n’ijwi nta byuma byinshi nabyo birafasha.”

Akomeza asobanura ko kuba yarahuye n’abantu bakunda injyana gakondo z’Afurika biri mu byamufashije.

 Ati: “Nagize Imana mpura n’abantu bakunda ibicurangisho by’umwimerere byo muri Afurika, hakavuga ingoma, imiduri, Ikembe, Iningiri n’ibindi ugasanga kandi duha umwanya ijwi cyane ibindi bikavuga gahoro.”

Yongeraho ati “Sinigeze nifuza ibintu bivuza induru mu ndirimbo zanjye, nkashyiramo tumwe na tumwe nka piano, ariko nayo ikavugira hasi nkaha umwanya ijwi cyane ni byo byamfashije.”

Uyu muhanzi umaze igihe kitari gito mu muziki w’u Rwanda avuga ko hari ibihangano bishya ateganyiriza abamukunda mu minsi ya vuba.

Cecile Kayirebwa yamenyekanye kandi akundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo Tarihinda, Numukobwa, Umunezero n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35