Ngoma: Inzu 19 zasambuwe n’umuyaga hegitari 420 zangizwa n’urubura

Ngoma: Inzu 19 zasambuwe n’umuyaga hegitari 420 zangizwa n’urubura

Ibiza birimo inkubi y’umuyaga n’urubura byangirije abaturage b’Umurenge wa Jarama mu Karere Ka Ngoma, ahasambutse inzu 19 ndetse na hegitari 420 z’imyaka y’abaturage zirangirika.

Abaturage bo mu Kagali ka Kibimba ari nako kibasiwe cyane bavuga ko batunguwe n’imvura mbi yaguye irimo umuyaga ukabasenyera, hanagwamo n’urubura rwinshi rwangije igihingwa cy’umuceri.

Kakuze Epiphania agira ati: “Haguye amahindu tubona inzu ziragurutse. Ibintu byari mu nzu byangiritse ndetse ku buryo hari n’ibyo tutaramenya aho byarengeye. Ikindi ni uko mu mirima habaye ubutayu aho umuyaga wangije imyaka yacu yiganjemo ibigori.”

Rukundo Seleman we yagize ati: “Tubasaba ko ubuyobozi butuba hafi bukarengera abagizweho ingaruka n’ibi biza. Hari abari ku gasozi bakeneye ko bafashwa gusubira mu nzu zabo, ariko turanikanga ko dushobora guhura b’ikibazo cy’inzara kuko imyaka yangiritse iri hafi kwera.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangarije Imvaho Nshya ko buri gukurikiranira hafi ingaruka iki kiza cyateje ndetse hanakorwa ibikorwa byo gufasha abo byagizeho ingaruka.

Mapambano Nyiridandi Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yagize ati: “Ni byo, imvura yaguye nabi irimo umuyaga n’urubura yangije byinshi birimo no gusenyera abaturage bacu. Abasenyewe n’iyi mvura twabashakiye aho kuba dufatanyije n’abaturage, ubu tukaba turi kuvugana na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi kugira ngo hashakwe isakaro inzu zabo zitunganywe.

Akomeza agira ati: “Imyaka yangiritse, ubu tumaze kwegeranya raporo zose, bigaragara ko ibigori biri kuri hegitari 400 zagushijwe n’umuyaga ariko kuko byari bikuze ubu twatangiye gukoresha umuganda mu kubyegura kuko byari byagiye birambarara hasi ariko ntibyavunagurika. Hegitari 20 z’umuceri nazo zangijwe n’urubura, ariko amahirwe ni uko abahinzi b’umuceri bari barawufatiye ubwishingizi.”

Uretse Akagali ka Kibimba kibasiwe cyane n’ibyo biza, byanazahaje utundi Tugari tubiri tw’Umurenge wa Jarama.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14