Ngoma: Begerejwe uruganda rwa miliyari 16 Frw ruzakemura ikibazo cy’amazi

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mutarama 3, 2024
  • Hashize amezi 5
Image

Ibura ry’amazi ku baturage basaga 341,000 bo mu Karere ka Ngoma rigiye kuba amateka, nyuma y’aho imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy’uruganda rw’amazi rwa Sake irimbanyije, bikaba biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye nibura miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Urwo ruganda ruherereye mu Murenge wa Zaza rwitezweho kuzajya rutanga nibura metero kibe 33,000 ku munsi, aho biteganyijwe ko igice cya mbere  kizuzura mu kwezi kwa Kanama 2024 kizaba gitanga metero kibe ibihumbi 11.

Ni uruganda rwatangiye kubakwa muri Gashyantare 2023, abaturage bo mu Karere ka Ngoma bakaba barishimiye ko ruje ari igisubizo ku ibura ry’amazi ryari ryarabaye akarande mu bice bitandukanye by’Akarere kabo ndetse n’utundi byegeranye.

Abavuganye n’Imvaho Nshya, bemeza ko bagiye gusezerera gukoresha amazi mabi bavomaga mu biyaga, bakaruhuka n’imvune bakuraga mu kujya gushaka amazi kure y’iwabo.

Nyirabizeyimana Consolee utuye mu Murenge wa Zaza yavuze ko urwo ruganda rutinze kuzura bagasezerera indwara zituruka ku mwanda.

Yagize ati: “Ubu tuvoma amazi mu Kiyaga cya Mugesera akaba ari yo tunywa ndetse tukanayakoresha. Hari nubwo tuyanywa tutayatetse kandi twakabaye dukoresha amazi meza ariko aho dutuye ntayahari.”

Kubwimana Eric utuye mu Mujyi wa Musamvu, avuga ko afite robine y’amazi mu rugo ariko asa n’aho ari umurimbo kuko iminsi itatu ishobora gushira nta mazi ajemo.

Ni umushinga ufite igihe cy’amezi 18 kuko watangiye kubakwa muri Gashyantare 2023

Yagize ati: “Tugira ikibazo cy’ibura ry’amazi, hahandi iminsi itatu ishobora gushira robine zarumagaye nta mazi azigeramo. Noneho mu mpeshyi ho biba byakomeye kuko abanyonzi ni bo batuvomera kandi ntituba tuzi ngo bayavomye hehe. Turabona bubaka ibigega by’amazi ahubwo twakwifuza ko bagira vuba impeshyi ikazagaruka dufite amazi ahagije.”

Ibice biteganyijwe guhabwa amazi mu cyiciro cya mbere ni ibyo mu Mirenge ya Zaza, Karembo, Sake, Jarama, Rukumberi, Kibungo na Remera.

Imibare itangazwa n’Akarere ka Ngoma igaragaza ko kageze kuri 74% kugeza amazi meza ku baturage, habazwe imiyoboro y’amazi yubatswe, intego y’Igihugu ikaba ari iyo kugeza amazi ku baturage bose bitarenze muri uyu mwaka wa 2024 nk’uko bigaragara mu cyiciro cya mbere cya Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo kwihutisha Iterambere (NST1). 

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Natalie, avuga ko uruganda ruri kubakwa mu Murenge wa Zaza ari igisubizo kirambye ku ibura ry’amazi no gusaranganya amazi mu Karere kose.

Yagize ati: “Ugereranyije n’ibigega by’amazi biri kubakwa hirya no hino, bizafasha kubona amazi meza mu Karere kose kandi ubwo umushinga wo kubaka uruganda uzaba urangiye mu byiciro byose ikibazo cy’amazi kizaba kibaye amateka mu Karere ka kacu, ku buryo intego za NST1 zizaba zamaze kugerwaho ku kigero cya 100%.”

Urwo ruganda ruri mu mushinga mugari wo kongera amazi meza, hubakwa ibigega by’amazi bine ndetse hanongerwa imiyoboro y’amazi ireshya na kilometero 146.3 mu Karere ka Ngoma.

Uyu mushinga wo gukwirakwiza amazi meza ku baturage, icyiciro cya mbere kigeze ku kigero cya 40%, ukaba uzarangira utwaye miliyari 16 na miliyoni zisaga 373 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu gice cya mbere ugeze kuri 40%
  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mutarama 3, 2024
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE