Musanze: Abana bahoze mu mashyamba ya RDC biyemeje kwitandukanya n’urwango n’ivangura

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image
Umwe mu bakobwa bahujwe n'imiryango yabo i Mutobo yahawe ibikoresho by'ibanze

Abana 22 muri 24 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bongeye guhuzwa n’imiryango yabo nyuma yo gusoza gahunda y’uburere mboneragihugu n’ubugororangingo, bavuze ko bakuriye mu nyigisho z’urwango n’amacakubiri, bamwe bagahatirwa kujya mu gisirikare bakiri bato, ariko ko bamaze kunyura muri gahunda yo gusezererwa no gusubizwa mu buzima busanzwe ibera i Mutobo bakiyubaka, biyemeje kubaho nk’Abanyarwanda bunze ubumwe.

Aba bana bavuga ko bakiri bato bigishwaga ko u Rwanda rugomba kugaruzwa intwaro, bakabwirwa ko hari Abanyarwanda bagomba kurwanywa bazira ubwoko bwabo. Benshi bavuga ko batari bazi ukuri ku gihugu bakomokamo, kuko bakuriye mu mashyamba ya RDC aho bahoraga batozwa urwango n’amacakubiri.

Irasubiza Habakuki w’imyaka 18 wo mu Karere ka Gasabo, yavuze ko yinjijwe mu mutwe wa FDLR afite imyaka 14, nyuma yo gukurwa iwabo ku gahato. Avuga ko bamubwiraga ko RDC atari igihugu cye, ahubwo ko igihugu cye ari u Rwanda, ariko ko atagomba kurugeramo keretse afashe imbunda akarwanya abo bitaga abanzi.

Yagize ati: “Mfite imyaka 14 ninjijwe mu gisirikare cya FDLR. Bankuye mu rugo bamfutse igitambaro mu maso, bangeza ahitwa Gicanga. Bambwiraga ko RDC atari igihugu cyanjye cy’inkomoko, ko igihugu cyanjye ari u Rwanda kandi ko ngomba kurusubiramo ari uko mfashe imbunda nkarwanya Umututsi bambwiraga ko yanyambuye gakondo yanjye. Nararwanye, ariko mbona nta ntsinzi ishoboka mpitamo gutaha.”

Habakuki avuga ko yafashe icyemezo cyo gutaha nyuma yo kumva ko bamwe mu bagize umuryango we bari bageze mu Rwanda kandi bakaba babayeho neza, bitandukanye n’ibyo bari barigishijwe. Yagize ati: “Naje mu Rwanda mfite ubwoba bwinshi kuko nari narigishijwe ko ningerayo bazanyica kuko ntari Umututsi. Ariko ngeze i Mutobo nakiriwe neza, bampa ibiryo n’ibindi nkenerwa, hanyuma mpabwa amasomo y’uburere mboneragihugu harimo na gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Nasanze ibyo twari twarigishijwe bitandukanye n’ukuri. Ubu nsanga ingengabitekerezo y’urwango nta cyo yageza ku muntu cyangwa ku gihugu.”

Imanizabayo Frank na we avuga ko kwigisha umwana urwango ari ukumwangiza hakiri kare. Yagize ati: “Ku myaka 19 nari nzi ko Umututsi ari umuntu mubi, ko Umunyarwanda utarahunze ari umuntu ugomba kurwanywa kuko ari Inyenzi. Batubwiraga ko Inkotanyi ikwiye gupfa kandi ko ari twe rubyiruko tugomba kurwana kugira ngo imiryango yacu isubire kuri gakondo. Batwigishaga kurebera abantu ku moko no kubanga.”

Akomeza avuga ko amaze kugera i Mutobo ari bwo yatangiye gusobanukirwa ukuri. Yagize ati: “Ibyo byose mbifata nk’uburozi nakuwe mu nda n’amasomo nahawe hano. Mu minsi namaze i Mutobo nta muntu n’umwe wigeze ankorera ivangura cyangwa ngo amputaze kubera uko ntekereza cyangwa uwo ndi we. Nahisemo kwitandukanya n’izo nyigisho no kubaho nk’Umunyarwanda.”

Ababyeyi bavuga ko kongera guhura n’abana babo ari ibyishimo bikomeye nyuma y’imyaka myinshi bari baratakaje icyizere cyo kuzongera kubabona. Maniriho Angélique wo mu Karere ka Rubavu yavuze ko igihe bari batuye muri RDC, abarwanyi ba FDLR bakundaga gufata abana bakabinjiza mu gisirikare ku gahato.

Yagize ati: “Twari muri RDC, abasirikare ba FDLR bakundaga kuza kutwambura abana bakabagira abasirikare. Nari naramaze kwiheba ntekereza ko umwana wanjye yapfuye. Nyuma na we yaje kunsanga i Mutobo. Twe twarahuguwe turataha, we asigara akomeza amasomo. Ubu aratashye, bamwigishije umwuga kandi bamuha impamba.”

Akomeza avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda ku bw’uburyo yakiriye abana babo ikabafasha kongera kwinjira mu buzima busanzwe. Yagize ati: “Ndashimira Perezida Paul Kagame ukomeje gutuma ababyeyi basubiza ingobyi i mugongo, kuko twari twaracujwe abo twabyaye. Turifuza ko n’abandi bana bagikomeje gushorwa mu mitwe yitwaje intwaro batahuka bakabona amahirwe nk’ayo abana bacu babonye.”

Ikigo cya Mutobo ni kimwe mu bigo bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare. Cyakira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n’abasirikare batashye mu Rwanda, bagahabwa amasomo y’uburere mboneragihugu, ubujyanama n’ubundi bufasha bubategurira gusubira mu buzima busanzwe no kongera kwisanga muri sosiyete.

Atangiza umuhango wo kongera guhuza aba bana n’imiryango yabo, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare, Nyirahabineza Valérie, yagize ati: “Intego y’iyi gahunda ntabwo ari ukubafasha gusa kwibagirwa amateka mabi banyuzemo, ahubwo ni ukubafasha kongera kwiyubaka, kwigirira icyizere, gukunda u Rwanda no kwitandukanya n’ingengabitekerezo mbi babibwemo bakiri mu mashyamba.

Yavuze ko aba bana banahabwa ibiryamirwa n’ibindi bikoresho by’ibanze bizabafasha mu buzima bwa buri munsi, asaba imiryango yabo gukomeza kubashyigikira kugira ngo ibyo bize bibafashe kuba abaturage bagira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rushingiye ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere.

Abana bahujwe n’imiryango yabo
Bahawe ibikoresho nyuma yo guhuzwa n’ababyeyi babo i Mutobo
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE