Nyagatare: Uwanywaga ibyuma 4 ku munsi yashimye ko yatabawe bitaramuhitana
Umwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare witwa Nyagatare Vincent, utuye mu Mudugudu wa Barija, Akagari ka Barija, mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko ku munsi yanywaga ibyuma bine bizwi nka Lakigini (Lucky Gin). Avuga ko kuri ubu ashima icyemezo cy’ubuyobozi bw’u Rwanda cyo guca izi nzoga kuko nyuma yo gusobanurirwa ububi bwabyo asanga zari kuzamutwara ubuzima.
Uyu muturage ahamya ko atari azi ububi bwabyo kuko yazinywaga nk’inzoga zemewe kandi zituruka mu ruganda ruzwi, gusa ngo ntiyakekaga ko hari ibibazo zamutera. Ati: “Njyewe ubusanzwe ntabwo nakunze kunywa inzoga za rufuro. Ninyweraga Lakigini aho buri munsi nibura nanywaga 4. Ni inzoga numvaga nizeye kuko nta yandi makuru nari nzifiteho.”
Yongeyeho ati: “Nyuma yuko bavuze ububi buri muri izi nzoga n’uburyo zikorwamo narahangayitse cyane ndetse numva ntangiye kwikanga ko zaba zaranyangije. Ubu uyu munsi ndi kwicara nkumva umusonga unkubise mu nda. Niba ari ubwoba, niba zaratangiye kuntwika ni byo ntazi ariko ndaza kugana kwa muganga bandebere.”
Nyagatare avuga ko nyuma yo gukurikira amakuru yatanzwe ku ikorwa ry’izi nzoga, yasanze yaganaga ahantu habi ndetse ashima ubuyobozi buziciye zitaramutwara ubuzima. Ati: “Ubu ni yo mpamvu naje hano aho bazimena kugira ngo mbikurikirane kuko ndumva ubuyobozi buntabaye zitaranyirenza. Ubwinshi bw’inzoga nanywaga nasanze ziramutse ari zimwe zemewe kunyobwa, urugero nka Primus, naba nanywaga amacupa 43 ku munsi kugira ngo mbe ngeze ku musemburo w’amacupa ane ya ‘Lakigini’ nanywaga ungana na Alukolo ingana na 42×4 ubwo ni 168.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yabwiye Imvaho Nshya ko abaturage basabwa guca ukubiri n’izo nzoga kuko ari icyago ku buzima bwabo. Asaba ababa bakizifite mu ngo kuzigaragaza kuko uzazifatanwa azafatwa nk’umunyabyaha.
Yagize ati: “Tumaze gukusanya inzoga nyinshi zagaragajwe nk’icyorezo ku buzima bw’abaturage, aho ziri kwangizwa no kumenwa. Dusaba abacuruzi baba barazihishe ko bazigaragaza kuko uzazifatanwa azashyikirizwa ubutabera bizaba ari icyaha akora nkana. Abaturage na bo tubasaba kumva impanuro z’ubuyobozi bakirinda ibibangiriza ubuzima ndetse bagatanga amakuru ku ho zaba zikiri.”
Kuva igikorwa cyo gukusanya inzoga zitujuje ubuziranenge zivanwa aho zicururizwa cyatangira mu cyumweru gishize, mu Karere ka Nyagatare hamaze gukusanywa litiro zisaga 102 000 ziganjemo inzoga z’ibyuma zakorerwaga mu Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi.