Miss Nishimwe Naomie ari mu byishimo byo gutwita

Miss Nishimwe Naomie ari mu byishimo byo gutwita
Miss Nishimwe Naomie yatangaje ko yitegura kwibaruka

Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu byishimo by’uko Imana yamuhaye umugisha wo gusama inda we n’umugabo we bakaba bitegura kubyara no kwitwa ababyeyi.

Miss Naomie yatangaje ibi yifashishije ubutumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2026, buherekeje ifoto imugaragaza atwite agasingiza Imana kuko yasohoje isezerano yabahaye we n’umugabo.

Yanditse ati: “Imana yanjye ni Yahweh, Yesu urakoze kutugira ababyeyi, warakoze gusohoza isezerano no kuduha umugisha w’umwana wacu. Yatangiye gukundwa mu buryo amagambo atabisobanura. Si njye uzarota nkubonye mwana wanjye.”

Muri Nzeri 2025, Miss Naomie yamuritse igitabo yise “More Than a Crown” aho yahishuye ko we n’umugabo we Michael Tesfay, bahuye n’ikigeragezo cy’uko yasamye inda ariko ikaza kuvamo.

Miss Nishimwe yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Michael Tesfay, ku wa 27 Ukuboza 2024, indi mihango y’ubukwe bwabo iba ku wa 29 Ukuboza 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25