Gakenke: Iyangirika ry’umuhanda Kinoko–Nyabitare ribangamiye ubuhahirane

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Abakoresha umuhanda wa Kinoko –Nyabitare – Mubuga mu Karere ka Gakenke bavuga ko iyangirika ryawo, cyane cyane mu gihe cy’imvura, ribahombya amafaranga kandi rikadindiza ubuhahirane, bagasaba ko hakorwa ibikorwa byihutirwa byo kuwubungabunga, birimo kuwushyiriraho imiferege no kuwutsindagira.

Uyu muhanda ukoreshwa n’abaturage bajya mu mirima, abajyana umusaruro ku masoko ndetse n’abatwara abagenzi n’imizigo. Icyakora, abaturage bavuga ko iyo imvura iguye, ibice bimwe byawo byuzura ibyondo, ibinogo n’ibizenga by’amazi, bigatuma ibinyabiziga bigorwa no kuwunyuramo.

Bavuga ko ibi bituma umusaruro utwarwa ku isoko bigoranye, rimwe na rimwe bakaba banawikorera ku mutwe igihe imodoka yananiwe kugera aho bagomba kuwugeza.

Mukamana Beatrice, umwe mu bahinzi bakoresha uyu muhanda buri munsi, avuga ko iyangirika ryawo ribagiraho ingaruka zitandukanye, harimo no kongera ikiguzi cyo kugeza umusaruro ku isoko.

Yagize ati: “Uyu muhanda ni wo dukoresha tujya mu mirima, dutwara imbuto, ifumbire ndetse n’umusaruro twasaruye tuwujyana mu rugo no ku masoko. Iyo wangiritse, imodoka zipakiye ntizibasha kuwunyuramo neza kubera ubunyereri n’ibinogo byinshi, bikadusaba kwikorera umusaruro ku mutwe, ibintu bituma ibikorwa byacu bihenda kandi bikadutwara igihe.”

Avuga ko iyo umuhanda wangiritse, ikibazo kitagarukira ku kuba imodoka zitahanyura neza gusa, ahubwo kigera no ku musaruro w’abahinzi, kuko kuwugeza ku isoko bisaba izindi mbaraga n’amafaranga.

Nsabimana Eulade, na we ukoresha uyu muhanda, avuga ko imiterere yawo mu gihe cy’imvura yigeze gutuma imodoka bari barimo idakomeza urugendo kubera ubunyereri n’isayo.

Yagize ati: “Iyo imvura yaguye, uyu muhanda uba umeze nabi cyane. Imodoka twarimo umunsi umwe yananiwe gukomeza, tuyisiga hakurya dukomeza n’amaguru kandi twari tugifite urugendo rurerure rugana mu Murenge wa Mubuga. Turasaba ubuyobozi kuwitaho kuko nibidakorwa vuba ushobora kuzangirika kurushaho ntube ugikoreshwa.”

Ku baturage, ikibazo cy’uyu muhanda ni icy’ingenzi kuko bawukoresha mu bikorwa bya buri munsi birimo ubuhinzi, ubucuruzi n’ingendo. Bavuga ko mu gihe cy’izuba umuhanda uba umeze neza ugereranyije n’igihe cy’imvura, ariko iyo imvura imaze igihe igwa ubutaka bugahaga amazi, uhinduka isayo irimo ibinogo n’ibizenga, bigatuma ibinyabiziga bigorwa no kuwunyuramo.

Umwe mu bashoferi bakorera muri uyu muhanda Ntakirutimana Jean de Dieu, utwara abagenzi avuga ko ibi bishobora guteza impanuka, cyane cyane ku bice bihanamye, kandi ko bogorana gushorayo imodoka.

 Yagize ati: «Uyu muhanda mu bihe by’imvura uteza ibibazo mu ngendo n’ubwikorezi nta mushoferi wazana imodoka ye kandi azi ko ishobora kurigita no kugwa kubera ubunyereri n’abahaza muri ibi bihe akavura gatangiye kugwa baba basa n’abiyahura, dusaba ko uyu muhanda wakongera kwitabwaho »

Abaturage bavuga ko bazi ko gushyira uyu muhanda ku rwego rwa kaburimbo bisaba igihe n’umutungo, ariko bakifuza ko mu gihe bategereje icyo gisubizo kirambye hakorwa ibikorwa by’ibanze byawufasha kudakomeza kwangirika, nko gushyiraho imiferege ifata kandi ukayobora amazi, gutsindagira igitaka no gusana ibice byangiritse, ugasubira nk’uko wari umeze nyuma yo gushyiramo igitaka .

Bavuga ko amazi ari kimwe mu bituma umuhanda Kinoko–Nyabitare-Mubuga wangirika cyane mu gihe cy’imvura, bityo kuyayobora neza byafasha kugabanya ibyondo n’ibinogo ndetse bikagabanya amafaranga abaturage batakaza mu gutwara umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, avuga ko Akarere kazi ikibazo cy’uyu muhanda ndetse ko hari ingamba ziri gufatwa mu kuwubungabunga, kugeza igihe hazabonekera uburyo bwo kuzawushyiramo kaburimbo kuko bisaba inyigo kandi ko imwe mu mpamvu zatumye wangirika ari uburemere bw’amakamyo atwara umucanga uvanwa ku Mugezi wa Mukungwa.

Yagize ati: “Uyu muhanda ukoreshwa cyane n’amakamyo atwara umucanga. Mbere yanyuraga mu Karere ka Nyabihu, ariko kubera ibipimo by’ibiraro bitazemereraga kunyuraho, amenshi yatangiye kunyura muri Gakenke. Urebye aho umuhanda wubatse, ni ku butaka bworoshye, bityo uburemere bw’ayo makamyo n’imvura bikihutisha iyangirika ryawo.”

Niyonsenga avuga ko Akarere gafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) ndetse n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Imihanda (RMF), hashyizweho amatsinda y’urubyiruko rwahuguwe mu gufata neza imihanda yo mu cyiciro cya mbere.

Yasobanuye ko kuri uyu muhanda habaye ikibazo cy’isosiyete yari ishinzwe kuwitaho, bituma ibikorwa byo kuwubungabunga bidakorwa uko bikwiye, icyakora, ngo nyuma y’igenzura ryakozwe na RTDA na RMF, iyo sosiyete yategetswe gusana ibice byangiritse kugira ngo umuhanda wongere ukoreshwe neza.

Niyonsenga avuga kandi ko gahunda nshya yo gukurikirana imihanda mu buryo buhoraho igamije gufasha gukemura ibibazo bikiri bito mbere y’uko bifata intera.

Yagize ati: “Intego ni ukugira ngo ahagaragaye ikibazo gito gihite gikemurwa hakiri kare. Turizera ko gukomeza kubungabunga uyu muhanda bizatuma ukomeza gukoreshwa neza kandi ikibazo cy’uko wangirika cyane mu bihe by’imvura ntikizongere kubaho.”

Nubwo ubuyobozi buvuga ko hari ingamba zo gukomeza kuwubungabunga, abaturage bavuga ko igikenewe ari ibikorwa bigaragara ku muhanda, cyane cyane mbere y’uko imvura nyinshi igwa.

Basaba ko imiferege yashyirwa ahantu amazi anyura cyane, ibice byangiritse bigasanwa ndetse umuhanda ugatsindagirwa kugira ngo ibinyabiziga bikomeze kuwunyuramo. Bavuga ko ibi byaba igisubizo cy’igihe gito cyabafasha mu gihe bategereje ko umuhanda uzashyirwamo kaburimbo.

Ku bahinzi, abacuruzi n’abashoferi bawukoresha, ikibazo cy’umuhanda ntikirebwa gusa nk’icy’ingendo, ahubwo gifite n’ingaruka ku bukungu bw’ingo, kuko umuhanda utameze neza utuma umusaruro kuwugeza ku isoko bisaba igihe, imbaraga n’amafaranga menshi.

Umuhanda Kinoko – Kamubuga ukeneye gukorwa
Umuhanda Kinoko – Kamubuga mu mvura uba ari ibyondo gusa
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE