Ndi ingabo ya Kagame sintera icyugazi – Sentore

Ndi ingabo ya Kagame sintera icyugazi – Sentore

Umuhanzi Jules Sentore uzwi mu ndirimbo z’injyana ya gakondo yataramiye Intore z’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024.

Ni igitaramo kitabiriwe n’Abanyamuryango batandukanye kugeza ku rwego rw’Umuryango ku Karere ka Kicukiro, aho bishimiraga intsinzi ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda batuye mu mahanga no ku itariki 15 Nyakanga ku batuye mu Rwanda.

Sentore yatangiye kuririmba Saa Tatu z’ijoro kugeza igitaramo gicutse mu masaha ya Saa Yine z’ijoro. Yafashijwe n’itsinda rye rigari ryacuranze rikoresheje Gitari ndetse na Piano.

Intore z’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga ni ko zanyuzagamo zikamufasha kuririmba cyane ko zari zizihiwe n’igitaramo cyo kubyina intsinzi.

Akigera ku rubyiniro yagaragaje ko ari intore ikomoka kwa Sentore Athanase uzwi cyane mu itorero ry’i bwami.

Yongeyeho kandi ko ari intore y’Umuryango FPR-Inkotanyi. Yakomeje agira ati: “Ndi ingabo ya Kagame sintera icyugazi.”

Zimwe mu ndirimbo yaririmbye harimo; ‘Mama Shenge’ ya Masamba Intore, Karame uwangabiye ya Muyango, Thank you Kagame ya Kitoko ndetse n’izindi ndirimbo ze zafashije kwizihiza intsinzi ya Perezida Paul Kagame.

Umuhanzi Jules Sentore yamenyekanye mu ndirimbo; Warakoze, Diarabi, Agafoto, Sine ya mwiza, Umpe akanya, Urabaruta bose, Udatsikira, Dimba hasi, Ni rwogere n’izindi.

Umuhanzi Jules Sentore yavuze ko ari ingabo ya Kagame idatera icyugazi
Abacuranzi ba Jules Sentore bakirigise umurya w’inanga karahava
Abakunzi b’umuziki gakondo banyuzagamo bakaririmbana na we
Yashimishije abitabiriye ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Perezida Paul Kagame
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48