Namenye Patrick wari Umunyamabanga wa Rayon Sports agiye kuva mu nshingano

Namenye Patrick wari Umunyamabanga wa Rayon Sports agiye kuva mu nshingano

Namenye Patrick wari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports yamaze kumenyesha ubuyobozi bw’ikipe ko atazakomezanya na yo guhera tariki 1 Ukwakira uyu mwaka.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko uyu mugabo yamaze gusezera Perezida Jean Fidele Uwayezu.

Namenye Patrick yagizwe Umunyamabanga Mukuru  wa Rayon Sports muri Nzeri 2022, akaba yari ashizwe ibikorwa by’ubucuruzi muri iyi kipe. 

iyi kipe ya Rayon Sports iritegura amatora ya Komite Nyobozi azaba mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.

Muri Komite Nyobozi yatowe mu 2020 yahasigaye Perezida Jean Fidel Uwayezu abandi bose barasezeye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42