Muhanga: 12 biganjemo abasore bakekwaho kwambura abantu nijoro bafashwe

Muhanga: 12 biganjemo abasore bakekwaho kwambura abantu nijoro bafashwe

Abantu 12 biganjemo urubyiruko bakekwaho kwitwikira ijoro bakambura abaturage ibyabo batawe muri yombi mu mukwabo wakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Inzego z’ibanze mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga. 

Uyu mukwabo wakozwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri, muri iki gice cy’Umujyi wa Muhanga nyuma y’igihe gishize abaturage bataka gucucurwa telefoni, amafaranga, mudasobwa n’ibindi by’agaciro n’insoresore zibategera mu nzira zo muri uyu Mujyi. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Claude, yemereye Imvaho Nshya ko ifatwa ry’abakekwaho ubujura rishingiye ku kurushaho kwimakaza umutekano w’abaturage b’Umujyi wa Muhanga, ibikorwa bikaba bikomeje kugira ngo ibibazo by’umutekano muke mu baturage bihashywe burundu.

Ati: “Ni byo koko mu ijoro ryakeye twakoze umukwabo dufatanyije na Polisi, wo gushakisha abajura bamaze iminsi barazengereje abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Muhanga. 

Kuri ubu rero abo twamaze gufata bagera kuri 12, kandi nababwira ko n’abakiri mu bikorwa by’ubujura bwambura babireka kuko ntabwo turi buhagarare kubashakisha ndetse n’Inzego z’umutekano ziri maso.”

Nshimiyimana akomeza avuga ko ikibabaje cyane ari uko abari kwishora mu bikorwa by’ubujura abenshi ari urubyiruko, aboneraho guha ubutumwa urubyiruko.

Ati: “Ikibabaje kurushaho ni uko muri aba 12 abenshi muri bo ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25. ari na yo mpamvu ubutumwa naha urubyiruko bushingiye ku kubasaba kureka kwishora mu bikorwa bibi by’ubujura, kuko Igihugu cyabashyiriyeho amahirwe menshi yo gukora bagatera imbere nk’aho harimo inguzanyo zigenerwa imishinga y’urubyiruko.”

Abafashwe uko ari 12 barimo babiri b’imyaka 40, umwe w’imyaka 38, undi w’imyaka 35, mu gihe abandi basigaye bari munsi y’imyaka 30, bakaba bamaze kugezwa mu Kigo Ngororamuco cya Muhanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  2. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  3. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  4. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  5. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15