Mu Mujyi wa Kigali hafashwe moto 50 zagenderaga mu nkengero z’umuhanda

Mu Mujyi wa Kigali hafashwe moto 50 zagenderaga mu nkengero z’umuhanda

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), mu bikorwa byo kugenzura ko amabwiriza rusange agenga umuhanda yubahirizwa, mu mpera z’icyumweru gishize mu Mujyi wa Kigali ryafashe amapikipiki 50 abayatwaye bagaragaye bagendera ku nkengero z’umuhanda (bordures).

Itegeko rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo mu ngingo ya 48, rivuga ko Uretse iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso, utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’inkengero zigiye hejuru bihariwe abanyamaguru.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi ari gahunda y’ibikorwa bigamije kubungabunga umutekano wo mu muhanda no guca akajagari.

Yagize ati: “Tumaze igihe kirekire muri gahunda ya Gerayo Amahoro, dukangurira abatwara ibinyabiziga cyane cyane amapikipiki, kwirinda imyitwarire yose ishobora kuba intandaro y’impanuka no guteza akajagari mu muhanda.

Usanga akenshi hari imyitwarire ibujijwe bamwe mu batwara moto bafata nk’aho ibyo bakora byemewe nko kunyura mu nzira z’abanyamaguru, mu nkengero z’umuhanda, kunyuraniraho iburyo, gusesera mu binyabiziga n’ibindi. Turabibutsa ko ibyo byose bitemewe kandi biri mu biteza impanuka.”

SP Kayigi yihanangirije abakomeje gukoresha nabi umuhanda nkana ko batazihanganirwa, bityo ko ibi ari ibikorwa bizakomeza hirya no hino abazabifatirwamo bakabihanirwa.

Eugene Sindikubwabo umwe mu bafatiwe moto, bamusanze  agendera ku nkengero z’umuhanda, yavuze ko n’ubwo yabikoraga atari umuco mwiza asaba bagenzi be kwigenzura no kwisubiraho bagakosora amakosa abagaragaraho.

Yagize ati: “Kugendera mu nkengero z’umuhanda ni ibintu mbere nanjye numvaga atari ikosa rikomeye, twabikoraga kenshi dushaka kwihuta ariko bakimara kumfata byatumye ntekereza. Mu by’ukuri uretse no kuba bikurura akajagari mu muhanda kunyura mu nkengero zawo biteza n’impanuka ugasanga iyo utagonganye na mugenzi wawe utwaye moto, ugonga umunyamaguru.”

Sindikubwabo yavuze ko nasubira mu muhanda azihatira kubahiriza amategeko y’umuhanda yirinda icyateza impanuka cyose, agira inama bagenzi be batarafatirwa muri iri kosa, kuricikaho kuko kwihutira kugera aho bajya byatuma batagerayo ntacyo bimaze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
lg

Niba polisi ishaka kureba Moto zigendera munzira yabanyamaguru ahubwo zishaka no kuhabagongera iza IGIKONDO kwa Rujugiro nimugoroba irebe ibihabera ho ubwaho ishobora kuhafatira izirenga 100 aliko bisaba kujya kurusengero ruhari bakandika Plaque gusa cyangwa bagafata Vidéo kumva kwabo kuragoye nuwo uvuga ko atazabyongera sibyo namagambo gusa niyo yayibona uwo munsi yabikora ubuse hali igihe badahanwa

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027 28 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
  2. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  3. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  4. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  5. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08