Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu Nama y’u Burusiya na Afurika

Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu Nama y’u Burusiya na Afurika

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Moscow mu Burusiya, aho ahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya gatatu iki gihugu giherereye ku mugabane w’u Burayi  n’uwa Aziya, kigiye kugirana n’abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bo muri Afurika yiswe Russia–Africa Summit. 

Iyi nama y’iminsi ibiri iratangira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 kugeza ku wa 29 Ukwakira 2026. Abayitabira baraganira ku ngingo zitandukanye zirimo politiki, ubucuruzi ubuhahirane, ishoramari, siyansi, ikoranabuhanga n’umuco.

Ni inama irayoborwa na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ari kumwe n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Évariste Ndayishimiye usanzwe ari Perezida w’u Burundi.

U Rwanda n’u Burusiya bisanzwe bifitanye umubano mu guteza imbere uburezi no gutunganya ingufu za nikeleyeri. Muri 2023, u Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano agamije imikoranire mu bijyanye n’amashuri makuru na za kaminuza.

Muri Gicurasi uyu mwaka, binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima mu bihugu byombi byagiranye amasezerano yo gufatanya mu guteza imbere ubuzima mu nzego zinyuranye harimo ibijyanye n’ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bamporiki Edouard yashimiye Perezida Kagame wongeye kumuha inshingano 27 Ukwakira 2026 Saa 21:15
  2. Nyamagabe: Bakomeje guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside yo kwishyiga  27 Ukwakira 2026 Saa 19:01
  3. Taleb yagaragaje icyatumye APR FC isezererwa na Zamalek SC  27 Ukwakira 2026 Saa 16:25
  4. Kayonza: Abakoresha umuhanda FAWE-Videwo-UR Rukara, ntibakigenda mu binogo  27 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  5. Beatrice Keul wabaye Nyampinga w’u Busuwisi yashinje Trump ku mufata ku ngufu  27 Ukwakira 2026 Saa 11:59