Minisitiri Amb. Nduhungirehe yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Mali 

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Mali 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean PatrickNduhungirehe, yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Mali rugamije kongerera imbaraga umubano uri hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu.

Ni urunziko rwatangiye ku wa 12 Ukwakira 2026, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mali, Abdoulaye Diop, byibanze ku mubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Mali, hanarebwa amahirwe 

yo kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe kandi yabonanye naMinisitiri Ushinzwe Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abaturage muri Mali, Lieutenant General Ismaël Wagué.

Baganiriye ku bikorwa byo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu baturage b’icyo gihugu, imbogamizi z’umutekano n’amahoro, ndetse n’amahirwe yo gusangira ubunararibonye no kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mali.

U Rwanda na Mali bisanganywe imikoranire mu ngeri zitandukanye ndetse muri Werurwe 2024, ibihugu byombi byasinye amasezerano 19 arimo ay’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari.

Mu mwaka wa 2022 na bwo, abayobozi b’ingabo za Mali bake mu Rwanda bagamije kwigira ku bunararibonye bw’Ingabo z’u Rwanda ndetse bemeranya ko mu gihe gito ubufatanye bushyirwa mu masezerano.

Mali yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 mu gihe Ambasaderi w’u Rwanda muri Mali, Festus Bizimana afite icyicaro i Dakar muri Senegal.

Minisitiri Nduhungirehe yatangiye urunzinduko rw’akazi muri Mali
Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa Mali, Abdoulaye Diop baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi
Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na Minisitiri Ushinzwe Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abaturage muri Mali, Lieutenant General Ismaël Vague
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44
  2. Tyla abona Rema ari we musore mwiza kurusha abandi muri Nigeria 13 Ukwakira 2026 Saa 11:34
  3. Zamalek SC yitegura gukina na APR FC yageze i Kigali 13 Ukwakira 2026 Saa 09:41
  4. Papa Léon XIV agiye kujyanwa mu bitaro 12 Ukwakira 2026 Saa 19:21
  5. Rwanda Premier League yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwinjiza abanyabigwi ku bibuga 12 Ukwakira 2026 Saa 17:52