MINEDUC yashimiye abarimu ku Munsi Mpuzamahanga wa Mwarimu

MINEDUC yashimiye abarimu ku Munsi Mpuzamahanga wa Mwarimu

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashimiye abarimu b’u Rwanda ku bwitange n’urukundo bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi, bafasha abana kugira ubumenyi n’icyizere cyo kubaka ejo hazaza n’ah’Igihugu muri rusange.

Ku wa Mbere, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’ibindi bihugu ku Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu uba buri tariki ya 5 Ukwakira, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagize ati: “Mbashimiye kuba mwarahisemo inshingano y’agaciro yo kurerera u Rwanda, mugategura ejo hazaza harwo. Mbashimiye ubumenyi mutanga, igihe n’imbaraga mushyira mu kwigisha, ndetse n’urukundo mukorana uyu murimo.”

Yibukije ko buri wese aba afite umwarimu umwe yibuka wagize uruhare rukomeye mu buzima bwe, amugaruriye icyizere cyangwa amwereka ko ashobora kugera kure kurusha uko yabitekerezaga.

Minisitiri Nsengimana yakomeje ashimangira ko umurimo wa mwarimu utarangirira mu ishuri gusa, ahubwo ugira uruhare mu kubaka umuntu no kubaka igihugu. Yijeje ko MINEDUC izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umwarimu yitabweho, ahabwe agaciro kandi akore mu buryo bumufasha gutanga umusaruro.

Uyu mwaka, insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: “Gushyigikira abarimu: imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”

Mu butumwa MINEDUC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko buri ntsinzi y’umunyeshuri iba ifite umwarimu wamubaye hafi, akamufasha gutera intambwe.

Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu washyizweho mu 1966 ubwo Uyu munsi Mpuzamahanga wa Mwarimu washyizweho mu rwego rwo kuzirikana umunsi wo mu mwaka wa 1966 ubwo hasinywaga inyandiko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO). Iyo nyandiko yari ikubiyemo amabwiriza n’uburengenzira bw’abakora umwuga wo kwigisha ubundi utangira kwizihizwa mu 1994.

Uyu mwaka wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 60 y’ayo mabwiriza, ari na yo atangiye kuvugururwa kugira ngo ajyane n’ibibazo bishya byugarije uburezi, birimo ikoranabuhanga, imihindagurikire y’ibihe n’uburezi budaheza.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) igaragaza ko mu Rwanda hari abarimu basaga ibihumbi 110 bigisha mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye. Ni mu gihe hakomeje gushyirwa imbaraga mu kuzamura imibereho yabo no kubatera ishema mu murimo wo kurerera igihugu.

MINEDUC yashimye ubwitange n’urukundo by’abarimu barerera u Rwanda

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kayonza: Yafatanywe matela akekwaho kwiba azengurutswa ayikorejwe  25 Ukwakira 2026 Saa 17:21
  2. Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe  25 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  3. U Bufaransa: Abasaga 1000 bafungiwe mu myigaragambyo yongeye kubura 25 Ukwakira 2026 Saa 14:16
  4. Burera: Abagore 3 bafatanwe udupaki 780 tw’inzoga ya Chief Waragi 25 Ukwakira 2026 Saa 12:28
  5. Basketball: REG WBBC yahigitse APR WBBC yegukana igikombe cya Zone 5 25 Ukwakira 2026 Saa 09:16