MINEDUC yacyeje abarimu bitangira kurera u Rwanda

MINEDUC yacyeje abarimu bitangira kurera u Rwanda

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashimye ubwitange n’urukundo by’abarimu bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi bafasha abana b’u Rwanda kugira ubumenyi n’icyizere cyo kubaka ejo hazaza n’ah’Igihugu muri rusange.

Iyi Misiteri yabitangaje kuri uyu wa Mbere, u Rwanda rwifatanyije n’Ibindi bihugu yo hirya no hino ku Isi hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihizwa buri tariki ya 5 Ukwakira buri mwaka.

Muri uyu mwaka uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti: “Gushyigikira abarimu imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”

Mu butumwa iyi MINEDUC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize ati: “Iyo umunyeshuri asobanukiwe isomo ryamugoraga, agize ubutwari bwo kubaza ikibazo cyangwa yizeye ko hari icyo ashoboye, akenshi aba afite mwarimu wamubaye hafi, akamufasha gutera iyo ntambwe.”

Uyu munsi Mpuzamahanga wa Mwarimu washyizweho mu rwego rwo kuzirikana umunsi wo mu mwaka wa 1966 ubwo hasinywaga inyadiko y’Ishami ry’Umuryango ryita ku murimo n’irishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO). Iyo nyandiko yari ukubiyemo amabwiriza n’uburengenzira bw’abakora umwuga wo kwigisha ubundi utangira kwizihizwa mu 1994.

Uyu munsi wahuriranye imyaka 60 aya mabwiriza ashyizweho ndetse yatangiye kuvugururwa kugira ngo ajyane n’ibibazo bishya byugarije umwuga w’uburezi birimo iterambere ry’ikoranabuhanga rya mudasobwa, imihindagurikire y’ibihe, uburezi budaheza no gukura abaturage mu byabo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) igaragaza ko u Rwanda rufite ibihumbi 110 bigisha mu mashuri y’icuke, abanza n’ayisumbuye. Uyu munsi uzaze hari byinshi bimaze gukorwa mu kuzamura imibereho ya mwarimu kandi hakomeje gutekerezwa ibyanozwa kugira ngo umwarimu aterwe ishema no kurera Igihugu.

MINEDUC yashimye ubwitange n’urukundo by’abarimu barerera u Rwanda

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  2. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13
  3. Amavubi vs Kenya: Constantine yateguje gukoresha abakinnyi batabonye umwanya wo gukina 5 Ukwakira 2026 Saa 09:56
  4. Miss Iradukunda Liliane yambitswe impeta y’urukundo 5 Ukwakira 2026 Saa 07:14
  5. Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cya ’Rwanda Open M25’ 4 Ukwakira 2026 Saa 19:50