MINEDUC iributsa ababyeyi kohereza abana ku mashuri ku gihe

MINEDUC iributsa ababyeyi kohereza abana ku mashuri ku gihe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko mu gihe itangira ry’amashuri ryegereje ababyeyi basabwa kohereza abana ku mashuri ku gihe cyagenwe ndetse n’abiga bataha bakazagira kwiga ku gihe nk’uko ingengabihe y’amashuri ibitegeanya.

Mu gihe igimbwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2024/2025 kizatangira ku wa 09 Nzeri, MINEDUC ivuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), hariho gahunda yo gufasha abanyeshuri kugenda neza nta muvundo.

Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu, asaba ababyeyi bafite abana biga bacumbikirwa kubohereza ku gihe nyacyo.

Ati:” Icyo dusaba ababyeyi cyane cyane ku banyeshuri biga bacumbikirwa ni ukugera aho bafatira imodoka ku gihe  kuko byagiye bigaragara ko hari abajyayo umunsi warenze cyangwa bwije kandi ntituba dushaka ko abanyeshuri bagenda amasaha akuze.”

Ku banyeshuri biga bataha na bo yabasabye kugira ku ishuri igihe kuko bijya bigaragara ko mu cyumweru cya mbere haba hakiri abana batarajyayo. 

Minisitiri Gaspard yavuze ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba kwitegura bihagije bashaka ibikoresho byose cyane ko abana basigaye bafatira ifunguro ku ishuri.

Yagize ati:” Ku bayobozi b’amashuri icyo twabasaba ni ugutegura amashuri kugira ngo abanyeshuri bacu bazaze basange twiteguye, hari byinshi tugomba kwitegura birimo amashuri, ibikoresho ariko nanone hari na gahunda dufite yo kugaburira abana ku mashuri. Ni byiza ko ibintu byose bitegurwa ku gihe.”

Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2024/2025 kizatangira ku wa 09 Nzeri 2024 kirangire ku wa 20 Ukuboza 2024.

Igihembwe cya kabiri cyo kizatangira ku wa 06 Mutarama 2025 kirangire ku wa 04 Mata 2025, mu gihe igihembwe cya gatatu cyo kizatangira ku wa 21 Mata 2025 kirangire ku wa 27 Kamena 2025.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  2. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  3. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  4. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  5. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15