Menya umuririmbyi Claudio Capéo

Menya umuririmbyi Claudio Capéo

Claudio Capéo, amazina ye nyakuri ni Claudio Ruccolo, yavutse ku ya 10 Mutarama 1985 i Haut-Rhin.

Afite imyaka 6, yize akorudewo (accordéon) mu ishuri ryumuziki. Mu bwana bwe, yitabiriye amarushanwa menshi ya muzika mu Bufaransa no mu Burayi.

Akiri ingimbi, yahinduye imiterere y’umuziki maze aba umwe mu bagize itsinda rikomeye. Amaherezo, ubunararibonye yumvaga budahagije nuko yinjira mu itsinda rya jazz nyafurika.

Ku ruhande rw’umwuga we w’umucuranzi, yabonye impamyabumenyi (BEP / CAP) mu bubaji atangira uwo mwuga we.

Claudio Capeo

Mu 2008, ari kumwe n’inshuti nyinshi, yashinze itsinda ryitwa Claudio Capéo areka akazi. Nyuma na bagenzi be bahuriye mu itsinda basohoye alubumu ebyiri, ariko ntibabona intsinzi ikomeye.

Muri Mutarama 2016, yagaragaye mu majwi kuri chaine “The voice 5”, ku izina rya Claudio Capéo, yumvikanye n’inshuti ze muri iryo tsinda.

Yatoranyijwe kandi yinjira mu ikipe ya Florent Pagny, ariko impano y’umusore yarabonetse maze asinyana amasezerano n’inzu itunganya umuziki.

Muri Gashyantare 2016, yasohoye indirimbo ye yise ‘Un homme debout’ kuri You Tube yakunzwe cyane.

Muri Kanama 2016, yasohoye alubumu itazwi yagurishijwe cyane, yemewe mu rwego rw’ibihangano.

Amaze imyaka myinshi afite umufasha bombi bafitanye umuhungu, wavutse mu 2012. Mu Kuboza 2018, yatangaje ko mugenzi we atwite.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25