Menya indirimbo ya Kendrick Lamar yamugize icyamamare ku Isi

Menya indirimbo ya Kendrick Lamar yamugize icyamamare ku Isi

Harabura amasaha make cyane umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umunyamerika Kendrick Lamar Duckworth, agataramira i Kigali mu rw’Imisozi Igihumbi.

Aritabira igitaramo cya ‘Move Afrika’ kigiye kubera muri BK Arena kuri uyu mugoroba wo ku wa 6 Ukuboza 2023.

Yamenyekanye mu ndirimbo ‘Humble’. Kugeza ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 940 mu gihe cy’imyaka 6 amaze ayishyize hanze.

Indi yarebwe cyane ni All The Stars imaze kurebwa n’abantu miliyoni 428 mu gihe amaze imyaka 5 ayishyize hanze, ikaba yaranakoreshejwe muri filimu yamenyekanye cyane ya Black Panther.

Ni mu gihe urubuga rwe rwa YouTube rukurikirwa n’abantu miliyoni 12.4. Izindi ndirimo yakoze harimo Bad Blood, Money Tree, Swimming Pools, Pray for Me, alright, Bitch Don’t Kill My Vibe, Love, DNA n’izindi.

Kendrick yabonye izuba tariki 17 Kamena 1987, avukira California mu Mujyi wa Compton muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Afite umugore n’abana Babiri. Azwi cyane ku kazina k’akabyiniriro ka King Kendrick.

Yize muri Centennial High School. Hanze y’umuziki, Kendrick akora amafilimi akaba n’umucuruzi.

Se umubyara yitwa Kenny Duckworth naho nyina yitwa Paula Oliver.

Bimwe mu bihembo yatwaye harimo Pulitzer Prize for Music yahawe mu 2018.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49