Menya indirimbo ya Kendrick Lamar yamugize icyamamare ku Isi

Menya indirimbo ya Kendrick Lamar yamugize icyamamare ku Isi

Harabura amasaha make cyane umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umunyamerika Kendrick Lamar Duckworth, agataramira i Kigali mu rw’Imisozi Igihumbi.

Aritabira igitaramo cya ‘Move Afrika’ kigiye kubera muri BK Arena kuri uyu mugoroba wo ku wa 6 Ukuboza 2023.

Yamenyekanye mu ndirimbo ‘Humble’. Kugeza ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 940 mu gihe cy’imyaka 6 amaze ayishyize hanze.

Indi yarebwe cyane ni All The Stars imaze kurebwa n’abantu miliyoni 428 mu gihe amaze imyaka 5 ayishyize hanze, ikaba yaranakoreshejwe muri filimu yamenyekanye cyane ya Black Panther.

Ni mu gihe urubuga rwe rwa YouTube rukurikirwa n’abantu miliyoni 12.4. Izindi ndirimo yakoze harimo Bad Blood, Money Tree, Swimming Pools, Pray for Me, alright, Bitch Don’t Kill My Vibe, Love, DNA n’izindi.

Kendrick yabonye izuba tariki 17 Kamena 1987, avukira California mu Mujyi wa Compton muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Afite umugore n’abana Babiri. Azwi cyane ku kazina k’akabyiniriro ka King Kendrick.

Yize muri Centennial High School. Hanze y’umuziki, Kendrick akora amafilimi akaba n’umucuruzi.

Se umubyara yitwa Kenny Duckworth naho nyina yitwa Paula Oliver.

Bimwe mu bihembo yatwaye harimo Pulitzer Prize for Music yahawe mu 2018.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35