Menya icyatumye Mr. Rwanda ihagarara igeze mu cyiciro cya nyuma

Menya icyatumye Mr. Rwanda ihagarara igeze mu cyiciro cya nyuma

Imanzi Agency Ltd ni ikigo cyari cyateguye irushanwa ry’ubwiza rya ba Rudasumbwa (Mr. Rwanda), ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere mu Rwanda, ariko rigahagarikwa bitunguranye bisiga benshi mu gihirahiro.

Ubuyobozi bw’icyo kigo bwatangaje ko iryo rushanwa ryahagaze kubera ko amarushanwa y’ubwiza yari yahagaritswe muri rusange mu gihugu.

Irushanwa ryo guhitamo umusore uhiga abandi mu bwiza ryatangiye mu ntangiriro za 2022, ariko rigeze mu cyiciro cya nyuma, aho abasore 18 bari bagiye kwerekeza mu mwiherero (bootcamp) riza guhagarikwa.

Agaruka ku mpamvu iri rushanwa ryahagaze, Umuyobozi wungirije wa Imanzi Agency Ltd, Chear Sebudunge, yagize ati: “Irushanwa rya Mr Rwanda ntabwo ryagiye kure y’ibyo turi gukora aka kanya. Turakora nk’ikigo  cyigenga, ariko tugira inzego ziduhagarariye mu buryo rero busobanutse neza irushanwa ryahagaze nkuko amarushanwa y’ubwiza yahagaritswe na Minisiteri.”

Avuga ko hari ikirimo gutekerezwa ku kugira icyo bateganyiriza abari barahatanye n’ibyo basezeranyijwe.

Ati: “Igihe cyose twabona uburenganzira bwo gukomeza amarushanwa y’ubwiza twakomereza aho twari tugejeje, tugasohoza ibyo twemereye Abanyarwanda n’abahatanye bazaba bari kumwe natwe.”

Ubuyobozi bwa Imanzi Agency Limited buvuga ibyo mu gihe bwateguye iserukiramuco ryitwa Miss Black Festival, rihuza abakobwa b’abirabura aho bari hose mu rwego rwo kubaha amahirwe bavukijwe kubera uruhu rwabo.

Byari biteganyijwe ko rudasumbwa azatoranywa muri Gicurasi 2022, akaba yaragombaga guhembwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw, Inzu yo kubamo igihe cy’umwaka na internet y’umwaka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25