Nyagatare: Hegitari 200 zariho imyaka y’abaturage zatwawe n’imvura

Nyagatare: Hegitari 200 zariho imyaka y’abaturage zatwawe n’imvura

Imvura imaze iminsi mike itangiye kugwa mu Karere ka Nyagatare yaguye nabi, yateje imivu n’isuri byatwaye imyaka y’abaturage cyane cyane mu Murenge wa Nyagatare ahabarurwa hegitari 200 zangirikiyeho ibigori n’umuceri.

Abagizweho ingaruka zikomeye ni abakorera ubuhinzi bw’ibigori mu nkuka z’ibishanga ndetse n’abahinga umuceri mu gishanga cy’Umuvumba.

Abaturage bavuga ko bagushije imvura nyinshi aho amazi yamanukaga ku misozi akangiza imyaka bari bamaze gutera, yari yatangiye kumera.

Bavuga ko hari abo imyaka yarengewe burundu ndetse imirima ikuzura isayo ku buryo bahombye ibishoro byose bari bashyize mu buhinzi.

Rwitare Pierre Celestin yari yakodesheje umurima w’amafaranga ibihumbi 350 ungana na hegitari ndetse yarangije no gutera.

Yagize ati: “Iyi mvura yaduteye ubwoba ndetse iduhombya ku buryo bukomeye. Aha hantu nahakodesheje amafaranga ibihumbi 350, nshoramo ayo kuhahingisha ndatera ndetse ngura imbuto n’ifumbire. Ibi byose byarayoyotse uko uhabona nta kintu namba kigihari, nahuye n’igihombo gikomeye.

Uyu muhinzi avuga ko hari uburyo bashumbushwa byabafasha kongera kubyutsa ibikorwa byabo by’ubuhinzi.

Ati: ”Ibi ni ibiza byadutunguye, kuko twari twahashoye imbaraga, twifuza ko habonetse ubufasha badutekerezaho nk’uko umuturage asenyerwa n’imvura akagobokwa, natwe tubonye n’imbuto cyangwa ifumbire wenda twareba uko twongera tugahinga ntituzasonze.”

Sebuhoro Augustin we avuga ko iyi mvura yibasiye ibikorwa by’ubuhinzi byo mu Kagari ka Bushoga aho mu Midugudu itandatu ikagize itanu yose imvura yangije imyaka y’abahinzi.

Ati:”Inaha imvura yatwangirije cyane ku buryo Umudugudu wa Ruhuha wonyine ari wo wasigaye. Mu yindi Midugudu itanu hose harimo abahinzi batakaje imyaka yabo mu mirima yaba abari imusozi aho yagiye imanukanwa n’isuri naho abari mu mibande, mu nkuka no mu gishanga bo imyaka irarengerwa.Ni ikibazo gikomeye cyane ku baturage batakaje imyaka bari bamaze gutera.”

Imvaho Nshya yashatse kumenya niba abo bahinzi hari ubwishingizi baba bagira mu bikorwa byabo by’ubuhinzi, bagaragaza ko batarabyitabira.

Uwimana Beatrice yagize ati: ”Nta bwishingizi bwo mu buhinzi tugira, ibyo ndumva ari na we ubimbwiye kuko ubwishingizi nsanzwe nzi ni ubwo kwivuza ndetse na Ejo Heza. Uko bishingira imyaka rero byo simbizi ariko buriya niba bihari abayobozi bazabitubwira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague yabwiye Imvaho Nshya ko koko hari imyaka y’abahinzi yangijwe n’imvura ahamaze kubarurwa hegitari 200 mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko hari ibiri gukorwa kugira ngo harebwe niba hari icyo abaturage bafashwa.

Yagize ati: “Ni byo twagize Imvura nyinshi yangije imyaka y’abaturage aho tumaze kubarura hegitari 200 z’imyaka zatwawe n’imvura. Ni imibare ishobora kwiyongera kuko kubarura birakomeje, izi ni izo mu Murenge wa Nyagatare gusa.Twasuye abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza aho turi gukorana n’inzego dufatanya ngo turebe niba hari ubufasha bwihuse twabonera abaturage.”

Akomeza agira ati:”Turi kuvugana na RAB ngo turebe ko hari imbuto twabonera aba bahinzi ndetse hari n’abandi bafatanyabikorwa turi gukorana kugira ngo twunganire abaturage.”

Avuga ko uretse gushaka ubufasha bwa vuba ngo umuti urambye ni uko abaturage bitabira gahunda y’ubwishingizi bw’imyaka.

Yagize ati: ”Hari ibikorwa byihutirwa bikorwa nk’ubutabazi bw’ibanze ariko hari n’ingamba z’igihe kirekire  tugomba gufata kandi abaturage bakazumva. Mu byo basabwa harimo guca imirwanyasuri no gukomeza gutera ibiti ku mirima yabo. Umuti nyamukuru rero ugomba kwitabwaho ni ukujya mu bwishingizi bw’imyaka, umuhinzi agahinga afite icyizere ko ibiza niyo byaza hari ahandi yizigamiye bazamuriha ibyangiritse. Turasaba abaturage kwitabira iyi gahunda kuko ntawusezerana n’ikirere ndetse nta nuzigera asezerana nacyo”

Kugeza ubu ubyobozi bw’Akarere bugaragaza ko hari uburyo bworohereza abaturage kugerwaho n’ubwishingizi bw’ubuhinzi aho bakwifashisha abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge ndetse n’abayobozi babegereye bakabahuza n’ibigo bifite ubwo bwishingizi.

Ubwishingizi mu buhinzi bushyirwamo nkunganire ya Leta aho umuhinzi atanga 60%  leta ikamutangira 40%.

Aha hari imyaka y’abaturage itembanwa n’umuvu
Rwitare Pierre Celestin mu murima we watwawe n’amazi yari amaze guteramo ibigori
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yatsindiye Cap-Vert iwayo mu guhatanira kujya muri CAN 2027 29 Nzeri 2026 Saa 20:45
  2. Hari ibihugu byatoye amategeko agenga kugera ku makuru bitayubahiriza  29 Nzeri 2026 Saa 19:26
  3. Nari ingare, nacuruzaga ibiyobyabwenge: Ubuhamya bw’umwana w’umukobwa ugororerwa i Nyagatare 29 Nzeri 2026 Saa 17:04
  4. U Burundi bwemeje ko abasirikare babwo babiri bafatiwe muri RDC 29 Nzeri 2026 Saa 16:35
  5. Ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda byazamutseho 13% 29 Nzeri 2026 Saa 15:59