Toni 40 000 za Petelori u Rwanda rwatumije mu mahanga zageze ku cyambu cya Mombasa

Toni 40 000 za Petelori u Rwanda rwatumije mu mahanga zageze ku cyambu cya Mombasa

U Rwanda na Kenya byishimiye kwakira ubwato bw’ibikomoka kuri Petelero itunganyije  u Rwanda rwatumije mu mahanga. 

Ni ubwato bwiswe MT Sea Wolf bwageze ku cyumbu cya Mombasa muri Kenya, butwaye Toni 40 000 z’ibikomoka kuri peteroli itunganyijwe, byatumijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubucuruzi bw’Ingufu mu Rwanda (RNEC),aho bwashyigikirijwe Ikigo cya Kenya gishinzwe Peteroli.

Uyu muhango wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Zingiro Armand na James Opiyo Wandayi, Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri muri Kenya ushinzwe Ingufu na Peteroli.

Ukuza kw’uyu muzigo w’ibikomoka kuri peteroli kwatangije ku mugaragaro inzira nshya, u Rwanda ruzajya rukoresha mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli byinshi bitunganyijwe, binyujijwe mu nzira y’umuhora w’Amajyaruguru.

Zingiro yavuze ko iyi ntambwe ari umusaruro w’icyerekezo gihuriweho n’u Rwanda na Kenya yo gukomeza ukwihaza ku bijyanye n’ingufu binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byo mu Karere.

Yagize ati: “Iyi nzira nshya inyura mu muhora w’Amajyaruguru izaha u Rwanda, uburyo bwizewe kandi buhendutse bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe ubukungu bwacu bushingiraho. 

Turashimira bagenzi bacu bo muri Kenya ku bufatanye bagize mu gutuma iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.”

Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri muri Kenya ushinzwe Ingufu na Peteroli, James Opiyo Wandayi,na we yashimye ubu bufatanye.

Yagize ati: “Iyi ni intambwe ishimishije kuri Kenya ndetse no ku bufatanye bwacu n’u Rwanda. Ukuza k’uyu muzigo wa mbere unyuze i Kipevu ni umusaruro w’imyaka hafi itatu y’ubufatanye bwa hafi hagati ya za Guverinoma z’ibihugu byombi, kandi byemeza ko Kenya ari irembo ry’ingenzi ry’ubwikorezi n’ubucuruzi mu karere. 

Tuzakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo iyi nzira itange ingufu zihagije, zinoze kandi zizewe mu myaka iri imbere.”

Itangizwa ry’iyi nzira rishingiye ku masezerano yashyizweho na Guverinoma z’ibihugu byombi agamije kongera gushyiraho Umuhora w’Amajyaruguru ku mwanya w’inzira y’ingenzi u Rwanda rukoresha mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe, hifashishijwe ibikorwa remezo by’icyambu cya Kenya, imiyoboro ya peteroli ndetse n’ubundi buryo bw’ubwikorezi n’ububiko buri muri icyo gihugu.

Aya masezerano ashingiye ku mikoranire y’ubwumbikane yashyizweho umukono ku wa 29 Kamena hagati ya Minisiteri y’Ingufu na Peteroli ya Kenya na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda.

Harimo kandi amasezerano y’impande eshatu ahuza izo Minisiteri zombi n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu n’icya Kenya (KPC), ajyanye no gutwara, kubika, guteganya igihe no kwakira ibikomoka kuri peteroli bitumizwa n’u Rwanda binyuze mu nzira no mu byambu bya Kenya.

Guverinoma z’ibihugu byombi zavuze ko iyi gahunda ari “urugero rufatika rw’ubufatanye n’ubusabane mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba” rujyanye n’intego z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha gukomeza umutekano w’ingufu mu karere, kunoza uburyo ibicuruzwa bitwarwamo no kugabanya ibiciro by’ubwikorezi ku bicuruzwa bya peteroli byinjizwa mu Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubucuruzi bw’Ingufu (RNEC) yashinzwe muri uyu mwaka, mu rwego rwo gukomeza kwihaza ku ngufu mu gihugu no gushyigikira uburyo bwizewe kandi buhamye bwo kubona no kugeza ingufu ku bazikenera.

Iki kigo gikorana na za Guverinoma, abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abikorera mu gushaka no gutandukanya amasoko y’ingufu, guteza imbere ibikorwa remezo by’ingenzi no gufungura amahirwe mashya mu rwego rw’ingufu.

Muri Nyakanga, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abatumiza Ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda (ASSIMPER), Mutanganda Eric Herbez yavuze ko iyi gahunda izaha abatumiza peteroli mu Rwanda uburyo bwagutse bwo kuyibika, kuko igihe cyo kuyibika muri Kenya kizava ku minsi  30 kikagera kuri 60.

Ibi bizatuma abatumiza ibikomoka kuri peteroli bashobora kubizana mu Rwanda igihe bikenewe, mu gihe igihugu gikomeje kongera ubushobozi bwo kubika peteroli mu bigega byacyo.

Mutanganda yavuze kandi ko iyi gahunda izagabanya ibyago u Rwanda rwagiraga byo kwishingikiriza ku nzira imwe yonyine y’ubwikorezi.

Yagize ati: “Mbere, hafi 90% kugeza kuri 95% by’ibikomoka kuri peteroli byinjiriraga mu nzira imwe. Ubu tuzajya dukoresha inzira ebyiri. Iyo imwe igize ibibazo, tuzaba dufite indi nzira. Ibi bizagirira akamaro isoko rya peteroli ryo mu Gihugu imbere.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13
  2. Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro 29 Nzeri 2026 Saa 12:48
  3. Nyagatare: Umuhanda wa Kaburimbo bubakiwe watumye bahingira isoko 29 Nzeri 2026 Saa 12:39
  4. Nyagatare: Abacururiza ku gasozi mu Mudugudu w’Icyitegererezo barasaba kubakirwa isoko  29 Nzeri 2026 Saa 12:21
  5. Musanze: Impungenge ku mbwa zidakingiwe zateza akaga abantu n’inyamaswa za Pariki y’Ibirunga 29 Nzeri 2026 Saa 11:23