Abaturage bo mu Mirenge ya Rwepasha, Musheri na Matimba yo mu Karere ka Nyagatare baturiye umuhanda wa kaburimbo Nyagatare – Nyamiyonga – Kagitumba, bavuga ko iyubakwa ry’uwo muhanda ryatumye bitabira ubuhinzi bwa kinyamwuga, bahingira isoko kuko nta mbogamizi bagifite ku buryo bwo gutwara umusaruro wabo.
Aba baturage bagaragaza ko mu nkengero z’uyu muhanda hari hasanzwe ibikorwa byiganjemo iby’ubworozi n’ubuhinzi biciriritse.
Mu mbogamizi bari bafite harimo kuba iki gice cyarahoze mu bwigunge ku buryo imigenderanire yari igoranye, bikagira ingaruka ku bakoraga ubuhinzi, kuko abakeneye isoko rya vuba byabasabaga gutwara umusaruro wabo kure kandi bakikorera ku mitwe, aho bakoraga ubuhinzi ahanini bugamije kubaha ibyo kurya gusa.
Rwamwojo Straton yagize ati: “Uyu muhanda utarakorwa twaravunikaga kuko inaha hari mu cyaro kitagendwamo n’imodoka mu buryo buhoraho. Byatumaga dukora bwa buhinzi buciriritse butuma tubona ibyo kurya cyangwa ibyo tujyana ku masoko dutwaye ku mitwe cyangwa ku magare. Byari bigoye kuba umuntu yatekereza kuhakorera ubuhinzi buzakenera kumuhuza n’amasoko ya buri gihe.”
Bavuga ko aho hakorewe umuhanda wa Kaburimbo ibintu byahindutse ndetse bikururira abahinzi gukora ubuhinzi bw’umwuga bagahingira isoko.
Ni nako hatangijwe ubuhinzi butari buhasanzwe burimo ubuhinzi bw’imiteja, imboga n’imbuto.
Bamurere Christine ni umwe mu bahinga imiteja mu nkengero z’uyu muhanda mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha.
Agira ati: “Ubuhinzi bw’imboga busaba uburyo buhoraho bwo kubukurikirana yaba mu guhinga, gutera, kubagara, gusarura ndetse no kugurisha. Iyo bukorerwa ahantu hatorohereza ubukora kuhagera burapfapfana. Ushobora gusiba gutera umuti kubera ko watinze kukugeraho bigahita bigutera igihombo kihuse. Ni yo mpamvu aho bakoreye uyu muhanda nanjye nabonye bishoboka kuhakorera ubu buhinzi kandi bigenda neza.”
Mukunzi Emmy we ahinga ibigori mu Murenge wa Musheri, avuga ko gukorerwa uyu muhanda byafashije abaturage gukora ubuhinzi babukunze kuko ibyo bakweza byose byoroshye kubigeza ku isoko.
Ati: “Dusigaye duhinga tubyishimiye cyane kuko umuhanda waduhuje n’isoko. Nka twe duhinga ku buso bunini, utangira gutera abakeneye ko uzabagurisha batangiye kukurambagiza aho banaguha amafaranga ashobora kukunganira mu buhinzi bwawe mukagirana amasezerano yo kwishyurwa ku musaruro wanawubagurishije. Ibi biterwa no kuba aho dukorera hagendeka.”
Aba bahinzi bashimira cyane Leta yabagejejeho igikorwa remezo cy’ingenzi ku bikorwa byabo.
Mukanzigiye Elina yagize ati: “Turashima cyane ubuyobozi bwatwubakiye uyu muhanda kuko watumye imirimo yacu y’ubuhinzi itera imbere. Ubu turahinga imbuto ukaba wizeye ko usarura ukabona abaguzi kandi ku gihe. Twahingaga inyanya zakwerera rimwe wenda ari mu gihe cy’imvura tukabura abazitwara, zikatwangirikiraho. Ubu turi mu bisubizo kandi turashima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry avuga ko uyu muhanda watanze ibisubizo ku bikorwa by’ubuhinzi ndetse n’ubworozi. Asaba abawuturiye gukomeza kuwubyaza umusaruro barushaho kwiteza imbere.
Ati: “Umuhanda mushya wa Nyagatare – Nyamiyonga – Kagitumba watumye abaturage bacu barushaho kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse babikora mu buryo bw’ubucuruzi. Ni igisubizo kuri bo no ku buyobozi kuko iyo umuturage ateye imbere mu bukungu n’Akarere kaba gateye imbere. Turasaba abaturage bacu ko babyaza umusaruro aya mahirwe bagakomeza kwiteza imbere bakora ubuhinzi n’ubworozi bigezweho bitanga amafaranga.”
Uyu muhanda wa kaburimbo uri mu bikorwa remezo byahawe abaturage muri iyi myaka itanu ishize ukaba ureshya n’ibilometero 38, aho uretse korohereza abafite ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, wanafashije abakora ingendo zigana ku mupaka wa Kagitumba bavuye mu mujyi wa Nyagatare kuko bitakibasaba kuzenguruka i Ryabega.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE