Nari ingare, nacuruzaga ibiyobyabwenge: Ubuhamya bw’umwana w’umukobwa ugororerwa i Nyagatare

Nari ingare, nacuruzaga ibiyobyabwenge: Ubuhamya bw’umwana w’umukobwa ugororerwa i Nyagatare

Hari igihe umwana ahitamo inzira atekereza ko izamugeza ku byo ashaka, ariko nyuma akaza kubona ko yamugejeje kure y’ubuzima yifuzaga. Byagarutsweho n’umwe mu bana bagororerwa mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare, uvuga ko yatangiye gucuruza ibiyobyabwenge afite imyaka 14, akaza gukatirwa igihano cy’imyaka itanu. Ubu avuga ko ubuzima bwo mu igororero bwamuhaye umwanya wo gutekereza ku makosa yakoze, gusubira mu ishuri no gutegura ubuzima bushya.

Ati: “Nari ingare, sinubahaga n’ababyeyi, yewe nacuruzaga n’ibiyobyabwenge.” Ni ko uyu mwana w’umukobwa, utifuje ko izina rye ritangazwa, atangira ubuhamya bwe ubwo yaganiraga na Imvaho Nshya, asubira ku buzima bwe mbere yo kugongana n’amategeko no kugera mu Igororero rya Nyagatare.

Avuga ko imyitwarire ye yatangiye guhinduka akiri mu mashuri abanza, aho atumvaga inama z’ababyeyi.

Ati: “Nari umwana utumva, nari ingare. Umubyeyi wanjye yagira icyo ambwira nkamusuzugura.”

Uyu mwana avuga ko amaze kurangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza no gukora ikizamini cya Leta, yahise ava mu ishuri, atangira ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Nubwo gucuruza ibiyobyabwenge ku mwana w’imyaka 14 bishobora gutera kwibaza uko yabikoraga, we avuga ko yari afite abantu bamushakiraga imizigo akayitwara aho yabaga yoherejwe.

Ati: “Ntabwo twigeze dukoresha guhamagara, twakoreshaga ubutumwa bugufi. Umuntu nakoreraga yaranyandikiraga akambwira ati urajya i Rubavu, hari umuntu muri buhure aguhe umuzigo, uwunzanire. Ngatega nkajyayo, nkawugarukana nkawujyana aho yambwiye.”

Avuga ko iki gikorwa cyamuhaga amafaranga menshi ku buryo yagezaga hagati y’ibihumbi 30 na 50 Frw, ibintu byatumaga yumva ko afite akazi keza kandi ko atazapfa kukareka.

Ati: “Nashoboraga kubona amafaranga ari hagati y’ibihumbi 30 na 50. Ni byo byatumaga numva ari akazi karyoshye.”

Uko yakomeje gukora ibi bikorwa, amakuru yatangiye kugera ku baturage, kugeza ubwo yaje gufatwa n’inzego z’umutekano, ibintu avuga ko byahise bihindura icyerekezo cy’ubuzima bwe.

Yaje gukatirwa igihano cy’imyaka itanu, atangira urugendo rwo kugororerwa mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare.

Ati: “Umunsi wa mbere numvaga ndi bupfe.”

Uyu mwana avuga ko umunsi wa mbere yageze mu Igororero yari afite ubwoba bwinshi, kuko atari azi neza uko ubuzima bwo muri icyo kigo buzaba bumeze.

Ati: “Umunsi wa mbere nageze hano numvaga ndi bupfe. Numvaga ko hari abantu bazanaga ibiyobyabwenge bavuye Uganda, noneho ko hari n’igihe bacikaga inzego z’umutekano bamwe bakahasiga ubuzima. Natekerezaga ko nanjye nshobora kububura.”

Avuga ko ubwo bwoba bwaje kugabanyuka amaze kumenyera ubuzima bwo mu Igororero.

Kimwe mu byamufashije kwiyakira, avuga ko ari ugusanga abana bahigishirizwa amasomo ndetse bakagira n’izindi gahunda zibafasha mu myitwarire no mu mibereho.

Ati: “Nagezemo nsanga bariga, nsubirana amahirwe nari naratakaje. Nsanga harimo abandi bana bagenzi banjye, harimo n’abakatiwe igihano kirenze icyanjye.”

Avuga ko abana kandi baganirizwa n’ababyeyi, abayobozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ndetse n’abandi babafasha kumva ko, nubwo bari mu Igororero, bagifite agaciro nk’abandi bana. Ati: “Twabaye abana beza.”

Uyu mwana avuga ko gahunda zo kuganiriza abana no kubafasha gukemura ibibazo bafite na zo zamufashije guhindura imyumvire.

Avuga ko muri gahunda nka “Mvura Nkuvure”, abana baganira ku bibazo bitandukanye bafite, bagafashwa kudaheranwa n’ubwigunge ndetse no kubana neza n’abandi.

Ati: “Baraza bakatuganiriza, bakadufasha. Ugahura n’abandi bana mukaganira ku bibazo bitandukanye mufite, kugira ngo n’ufite ubwigunge babumumare.”

Avuga ko ubu atakireba igororero nk’ahantu ho kurangiza igihano gusa, ahubwo ahabona n’umwanya wo kwiga no gutegura ubuzima bwe nyuma yo kuhava.

Inama agira urungano

Uyu mwana avuga ko ibyo yanyuzemo byamwigishije ko amafaranga ashobora kuboneka mu buryo bwihuse adakwiye gutuma umwana yinjira mu bikorwa bishobora kumushyira mu bibazo.

Yasabye urungano rwe rukiri hanze kwirinda ibiyobyabwenge, kwiga no kwirinda izindi ngeso mbi, kuko ngo nta nyungu zirambye zishobora kuzivamo.

Ati: “Ndagira inama urungano rwanjye kwirinda ibiyobyabwenge, kwiga no kwirinda ingeso mbi zirimo n’ubusambanyi n’ibindi, kuko atari ibintu bishobora kugira icyo byungura umuntu mu buzima.”

Uretse urungano rwe, uyu mwana avuga ko hari ababyeyi badakunze gusura abana babo, nyamara gusura umwana no kumubabarira bishobora kumufasha kubona ko agifite umuryango umushyigikiye.

Ati: “Icyo nabwira ababyeyi batajya basura abana babo ni ukubanza kutubabarira. Nubabarira umwana wawe uzabasha kumusura, umenye uko yiyumva cyangwa uko asigaye ameze.”

Avuga ko umubyeyi nasura umwana we ashobora gusanga imyitwarire yari amuziho yarahindutse.

Ati: “Uzasanga uko yari ameze atari ko akimeze, kuko asigaye abana n’abakozi ba RCS. Ya myitwarire mibi mwari muziho yarashize. Ntitugifunga umutwe, mbese twabaye abana beza.”

Abana 528 bari kugororerwa i Nyagatare

Igororero ry’Abana rya Nyagatare riherereye mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, hafi ya Stade y’Akarere, rifite abana 528, barimo abakobwa 23, bafite hagati y’imyaka 14 na 18, bahagororerwa kubera ibyaha bitandukanye.

Abo bana biga amashuri abanza ndetse bagakomeza ayisumbuye, aho hari n’abiga mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ikoranabuhanga (MCE).

Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora buvuga ko abana bakora ibizamini bya Leta bose babitsinda, kandi ko biga mu rwego rwo gukomeza kubafasha kutazatakaza amahirwe yo kwiga n’ubuzima bwabo bw’ahazaza.

Kuri uyu mwana, ibyo yanyuzemo ntibivuga ko ubuzima bwe burangiriye mu igororero. Ahubwo avuga ko ari ho yatangiye gusubiza amaso inyuma, akamenya aho yacumuye, akiga ndetse agategura uko azasubira mu buzima busanzwe amaze kurangiza igihano.

Abana bari Mu Igororero rya Nyagatare biga amashuri abanza, n’ayisumbuye bakarenzaho n’imyuga itandukanye, irimo ubudozi, ubwubatsi n’indi
Igororero ry’Abana rya Nyagatare ricumbikiye abana 528, barimo abakobwa 23, bafite hagati y’imyaka 14 na 18, bahagororerwa kubera ibyaha bitandukanye
Yacuruzaga ibiyobyabwenge akatirwa imyaka 5 ubu ari kugororerwa mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Burundi bwemeje ko abasirikare babwo babiri bafatiwe muri RDC 29 Nzeri 2026 Saa 16:35
  2. Ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda byazamutseho 13% 29 Nzeri 2026 Saa 15:59
  3. Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yaciwe asaga miliyoni 1,2 Frw  29 Nzeri 2026 Saa 15:31
  4. Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75 29 Nzeri 2026 Saa 14:29
  5. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13