Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Jean Patrick Nduhungirehe yatangaje ko nyuma y’uko u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi bisubukuye umubano mu bya dipolomasi mu gihe cya vuba Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’iy’u Bubiligi mu Rwanda zizongera gufungurwa.
Mu kiganiro n’umwe mu banyamakuru wahoze akorera Radio Mpuzamahanga VOA, yahamije ko mu ntangiriro buri Ambasade izayoborwa by’agateganyo n’Ushinzwe inyungu za buri gihugu (Chargé d’Affaires) afatanyije n’umudipolomate ndetse n’itsinda rito ry’abakozi mu rwego rwa tekiniki.
Yavuze kandi ko impande zombi zizakomeza kuganira ku bibazo by’umutekano muke mu Karere k’ibiyaga Bigari, anenga Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FDLR) itubahiriza amasezerano arebana no kurandura FDLR, ahubwo ikaba ikomeje kuyiha imbaraga.
Minisitiri Amb. Ndugungirehe agaragaza ko kuva amasezerano ya Washington yashyirwaho umukono nta bushake na buke Guverinoma ya Congo yerekanye bwo kwambura intwaro umutwe wa FDLR wakomeje kugerageza guhungabnya umuteko w’u Rwanda.
Ati: “Aho gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ahubwo Congo yakomeje guha imbaraga uwo mutwe, kuwuha ibikoresho nk’intwaro, no kwakira bamwe mu banyapolitiki baza i Kinshasa barimo n’umuhungu wa Perezida Habyarimana n’abandi, mu rwego rwo gushyigikira no gutegura neza uwo mutwe, bikaba bihabanye n’ibikubiye muri ayo masezerano.”
Mu mwaka ushize wa 2025, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo na bwo mu birebana na dipolomasi, inasaba Abadipolomate b’icyo gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe cya amasaha mirongo ine numunani.
Ibivugwa ko FDLR ntabushobozi n’urwitwazo
Ku kibazo cy’uko hari bamwe muri Leta ya Congo ndetse n’u Burundi bavuga ko umutwe wa FDLR nubwo uhari nta bushobozi ufite buhagije mu rwego rwa gisirikare ko nta n’ikibazo uteje, Minisitiri Amb. Nduhungirehe asanga abavuga ibyo ari urwitwazo, asobanura ko uwo mutwe aho ubarizwa mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza ubu hazwi kandi ko ari umutwe ukomeje kurangwa n’imikoranire yawo na Guverinoma y’icyo gihugu.
Akomeza agira ati: “Ni amagabo agamije kugabanya ubukana bw’ikibazo, icyo dusaba kandi twifuza ni uko Leta ya Congo ishyigikira igashyira mu bikorwa ibiri mu masezerano bakirinda kurangaza abantu hakarandura umutwe uteza umutekano muke u Rwanda hamwe n’Akarere.”
Ku kibazo cyerekeranye na Diporomasi ndetse n’ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi, Minisitiri Amb. Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ntako rutagize, icyakora ngo kenshi biragorana kuvugana n’umuntu utagagaraza ubushake, ahubwo bagakomeza kohereza ingabo muri Congo gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR n’abacanshuro, dore ko ngo ari yo mitwe yakomeje kugira uruhare mu guhohotera no guteza umutekano muke Abanyamulenge mu gace k’i Mulenge n’ibindi bikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE