Abanyarwanda batuye i Burayi bateguye Iserukiramuco ryo gusigasira umuco nyafurika

Abanyarwanda batuye i Burayi bateguye Iserukiramuco ryo gusigasira umuco nyafurika

Abanyarwanda batuye mu bihugu bitandukanye byo mu majyaruguru y’Umugabane w’u Burayi (Nordic) bateguye iserukiramuco ryiswe ‘Ganza Africa Nordic Festival’, rigamije gufasha Abanyafurika batuye muri ibyo bihugu gusigasira umuco gakondo w’ibihugu bakomokamo.

Ibyo bihugu byo mu Karere ka Nordic birimo Sweden, Norway, Denmark, Finland na Iceland, bisanzwe bifatanya mu rwego rw’ubukungu, umuco n’iterambere, ndetse bikaba binatuyemo umubare munini w’Abanyafurika.

Iri serukiramuco ryateguwe na sosiyete ya Ole Entertainment ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Sweden n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Rigamije guha urubyiruko rw’Abanyafurika rwavukiye cyangwa rurererwa muri ibyo bihugu urubuga rwo kwigiraho umuco warwo no kugaragaza impano zitandukanye zirimo ubuhanzi n’ubucuruzi.

Umuyobozi wa Ole Entertainment, unakurikirana imyiteguro y’iri serukiramuco, Kijyana Yves Peter, yavuze ko urubyiruko rw’Abanyafurika rukunze kubura aho rugaragaza impano zarwo zishingiye ku muco gakondo.

Ati: “Impamvu y’iri serukiramuco, nk’Abanyarwanda batuye muri Suwede twabonye ko Abanyafurika cyangwa abimukira batuye muri Nordic bafite ikibazo cyo kubura ahantu ho kugaragariza ubuhanzi bwabo bujyanye n’umuco wabo [….]

Dutekereza urubuga runini rwihariye bazajya bagaragarizaho ubuhanzi bwabo bikaba byanabyara ubufatanye (Collaboration) hagati yabo n’abandi bahanzi, bikabarinda ubwigunge ndetse bikageza ibihangano byabo ku rwego mpuzamahanga.”

Mu bikorwa bizaranga iri serukiramuco harimo imbyino gakondo, imurikabikorwa ry’ubuhanzi n’ubugeni bushingiye ku muco, kumurika imideri, kwerekana ibiribwa bitandukanye byo muri Afurika no gusangizanya imico y’ibihugu bizaryitabira.

Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rigiye kuba, ariko abariteguye bavuga ko bifuza ko rizajya riba ngarukamwaka, mu rwego rwo gufasha abakurira mu mahanga kumenya no gusobanukirwa umuco w’ibihugu bakomokamo.

Bavuga ko hari urubyiruko rwavukiye cyangwa rwakuririye i Burayi rudasobanukiwe neza umuco w’ibihugu byarwo, ndetse rimwe na rimwe ntiruniyumvemo neza umuco w’aho ruba, bityo iri serukiramuco rikazabafasha kongera kwiyumva mu ndangagaciro zabo.

Mu bindi bikorwa bizakorerwa muri Ganza Africa Nordic Festival harimo ibiganiro bigamije gufasha urubyiruko kumenya amahirwe y’ishoramari ari mu bihugu bakomokamo, hagamijwe kubashishikariza kugira uruhare mu iterambere ryabyo.

Uretse Abanyarwanda baba muri Sweden bari mu gutegura iri serukiramuco, hari n’indi miryango y’Abanyafurika yamaze kwemeza ko izaryifatanyamo, harimo Afro–Community y’Abanya-Nigeria n’indi ikomeje kugaragaza ubushake bwo kwitabira.

Biteganyijwe ko Ganza Africa Nordic Festival izaba tariki ya 4 Nyakanga 2026. Iyo tariki yahujwe n’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, kuko iri serukiramuco ryatangijwe n’Abanyarwanda nubwo rizitabirwa n’abaturutse mu bindi bihugu bya Afurika.

Kijyana Yves avuga ko iserukiramuco rizatanga amahirwe ku bahanzi bo muri Afurika bakagaragaza impano zabo
Ni iserukiramuco ryateguwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo hagamijwe kwigisha umuco wa Afurika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25