U Busuwisi bushima u Rwanda rugaburira abanyeshuri ibishyimbo bikungahaye ku butare

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 26, 2026
  • Hashize iminota 46
Image

Ambasaderi Wungirije w’u Busuwisi mu Rwanda, Ueli Mauderli, yashimye uburyo u Rwanda rwashyize imbere gahunda yo kugaburira abanyeshuri ibishyimbo bikungahaye ku butare, avuga ko ibyo bikorwa bifite uruhare rukomeye mu kunoza imirire y’abana no kubigisha ubuhinzi bubateza imbere.

Yabitangaje ku wa 25 Gicurasi 2026 ubwo yasuraga ibigo by’amashuri bya G.S Bugarama Cité na TTC Mururu mu Karere ka Rusizi, byahinze ibi bishyimbo binyuze mu mushinga wa CIAT uterwa inkunga n’Ikigo cy’u Busuwisi gishinzwe Iterambere.

Uyu mushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi hifashishijwe imbuto z’indobanure zitanga umusaruro mwinshi, ukaba ukorana na Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ibigo biyishamikiyeho ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ibi bishyimbo byatanzwe mu mashuri mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri, nyuma yo kugaragara ko bifasha mu kunoza imirire no kurwanya igwingira ry’abana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko ubu buryo bufite akamaro gakomeye kuko bufasha amashuri kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu kugura ibishyimbo byinshi byo gutegurira abanyeshuri amafunguro.

Muri aka karere habarurwa amashuri abanza n’ayisumbuye 174 yahawe imbuto z’ibi bishyimbo muri Gashyantare 2026, ubu bikaba byaratangiye gusarurwa.

Umuyobozi wa GS Bugarama Cité, Mbarushimana Hamimu, yavuze ko ibi bishyimbo bifite uruhare rukomeye haba mu musaruro no mu mirire y’abanyeshuri.

Ati: “Muri iri shuri dufite abana 2 716, barimo abaturuka mu ngo zikennye cyane, barya rimwe ku munsi na bwo bitaboroheye,ugasanga imikurire yabo ntimeze neza. Kuko hano barya kumanywa,bakeneye cyane ibi bishyimbo mu kunoza imikurire yabo. Twabihinze ari byinshi,turanateganya kubyongera bakazajya babifata kenshi mu mafunguro yabo.’’

Yavuze ko umusaruro wabyo uruta cyane uw’ibishyimbo bisanzwe. Ati: “Bitanga umusaruro mwinshi kurusha ibisanzwe kuko nk’aha twajyaga duhinga ibisanzwe kuri hegitari 1,2, tugatera ibilo 150 tukeza hagati y’ibilo 600 na 700, ariko kuri ibi,twateye ibilo 70,muri Gashyantare uyu mwaka, bihura n’izuba muri Gashyantare na Werurwe. Muri Mata imvura iba nke, tweza ibilo birenga 500. Twateganyaga toni n’ibilo 200 iyo tudahura n’urwo ruzuba.’’

Yasobanuye kandi ko ishuri ryazigamye amafaranga menshi kubera uyu musaruro. Ati:’’ Ubundi ikilo tukigura amafaranga 1500. Ibilo birenga 500 twari kuzabitangaho arenga miliyoni 7 n’ibihumbi 500. Ibi nta faranga rindi twabitanzeho haba mu kubitera,kugera mu isarura kuko hari ababyeyi batishoboye bafite abana biga hano, bafasha muri ubu buhinzi, n’abanyeshuri ubwabo mu mirimo y’amaboko bagafasha,ku buryo harimo inyungu nyinshi.’’

Yavuze ko iri shuri riteganya kongera ubuso buhingwaho ibi bishyimbo bukava kuri hegitari 1,2 bukagera kuri hegitari 4,2.

Ati’’ Nitubihinga gutyo ibihembwe 2 umwaka utaha wose uzarangira nta bindi bishyimbo tuguze,nitugira amahirwe ikirere ntikidutenguhe.’’

Nyuma yo gusobanurirwa uburyo ibi bishyimbo bifasha abanyeshuri, Ambasaderi Ueli Mauderli yavuze ko byamushimishije cyane.

Yagize ati’’ Biratangaje cyane kubona ikigo cy’ishuri kirimo abana bangana gutya,baruta ubwinshi ab’icyo nizeho, barya ibishyimbo bihingiye bikanabafasha guhaha ubwo bumenyi mu buhinzi bakanabugeza iwabo,kimwe n’abarimu babo. Biranshimishije cyane.’’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje  ko umusaruro w’ibi bishyimbo uzafasha kugaburira abanyeshuri barenga 170.000 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse amafaranga yajyaga mu kugura ibishyimbo akazifashishwa mu bindi bikorwa bifasha abanyeshuri.

Abanyeshuri n’ababyeyi bahawe imbuto z’ibi bishyimbo bavuze ko bishimiye iyi gahunda kubera uruhare ifite mu guteza imbere imirire.

Habumugisha Olivier wiga mu wa 2 muri GS Bugarama Cité, ati’’ Bigiye kudufasha mu mirire myiza aha ku ishuri, binagere mu miryango yacu. Tubishimira mbere na mbere umukuru w’igihugu Paul Kagame utwifuriza kubaho neza n’uko nta mwana ugomba kwiga ashonje cyangwa yariye nabi.’’

Murorunkwere Eliane ufite abana 9 barimo 3 biga kuri iri shuri,wahawe imbuto yabyo ajya guhinga na we ati: “Ababyeyi barerera hano twagize uruhare mu kubihinga aha ku ishuri tunabiryaho twumva biryoshye, cyane cyane n’intungamubiri zabyo. Kuba ngiye kubihinga mu rugo n’abandi bana bakazabiryaho byanshimishije cyane bitavuga. Ni cyo ababyeyi babihinze aha ku ishuri twifuzaga.’’

Ambasaderi Ueli Mauderli n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel bagana ahahinzwe ibi bishyimbo
Ibishyimbo bikungahaye ku butare bifasha abana gukura neza
Ambasaderi wungirije w’u Busuwisi mu Rwanda, Ueli Mauderli yeretswe ibishyimbo bikungahaye ku butare byahinzwe muri GS Bugarama Cité
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 26, 2026
  • Hashize iminota 46
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE