Igikombe cy’Isi: Antoine Semenyo na Partey bayoboye Ghana itarimo Kudus

Igikombe cy’Isi: Antoine Semenyo na Partey bayoboye Ghana itarimo Kudus

Rutahizamu wa Manchester City, Antoine Semenyo na Thomas Partey wa Villarreal bayoboye urutonde rw’Abakinnyi 28 b’Ikipe ya Ghana izakina Igikombe cy’Isi cya 2026 giteganyijwe mu kwezi gutaha mu gihe Mohammed Kudus atahamagawe kubera imvune yamubujije kurangiza shampiyona muri Totenhman.

Umutoza Carlos Queiroz yatangaje uru urutonde mu ijoro ryakeye mu gihe iyo kipe y’Igihugu ya Ghana yatangiraga umwiherero yitegura igikombe cy’Isi. Iyo kipe irateganya gukina imikino ya gishuti, ikazahura na Wales ku wa 2 Kamena. Kudus ntiyahamagawe nyuma yo kugira imvune ku itako byatumye atarangiza Shampiyona mu ikipe ye ya Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yari yitezweho kumara amezi menshi ari hanze y’ikibuga nyuma yo kuvunikira mu mukino wahuje ikipe ye na Sunderland, icyakora byari biteganyijwe ko azaba yamaze gukira mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira. Nyuma, Ikipe yatangaje ko uwo mukinnyi mpuzamahanga wa Ghana yagize ikibazo gishobora gutuma abagwa, ibintu byashyize mu gihirahiro abatari bake, niba azitabira igikombe cy’Isi.

Mohammed Salisu wa AS Monaco na we ntari mu bakinnyi bahamagawe kuko yagize ikibazo gikomeye cy’imitsi y’ivi mu mukino wa shampiyona bakinnye na Olympique Lyonais muri Mutarama. Muganga w’Ikipe ya Ghana Dr. Prince Pambo yemeje mu ntangiriro z’uyu mwaka ko kugira ngo Salisu abe yakize neza bisaba amezi icyenda bityo atazabasha gukina Igikombe cy’Isi, ati: “Mohammed Salisu ntazitabira igikombe cy’isi, afite imvune y’ivi isaba amezi icyenda kugira ngo akire.”

Ikipe ya Ghana izaba yishingikirije kuri Antoine Semenyo, Jordan Ayew, Inaki Williams, Brandon Thomas-Asante, Abdul Fatawu Issahaku, ndetse na Prince Adu. Ghana izaba icumbitse mu mujyi wa Providence muri Leta ya Rhode Island, aho izajya yitoreza muri Kaminuza ya Bryant, yitegura imikino izakina na Panama muri Toronto (Canada), u Bwongereza muri Boston, ndetse na Croatia muri Philadelphia.

Semenyo ayoboye ikipe y’Igihugu ya Ghana izakina igikombe cy’Isi
Mohammed Kudus ntazitabira igikombe cy’Isi kubera imvune
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42