Sherrie Silver yatandukanye n’umwe mu bana yafashaga

  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 27, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Umuryango wa Sherrie Silver Foundation watangaje ku mugaragaro ko utakiri gukorana n’umwe mu bana wafashaga witwa ‘Iranzi’, usanzwe ari umuraperi akaba n’umubyinnyi.

Mu itangazo wanyujije ku rukuta rwa Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026, uyu Muryango wavuze ko indangagaciro zawo zitagihura n’iza Iranzi n’ubwo bakoze ibishoboka byose ngo bahurize hamwe bikanga.

Wagize uti: “Umuryango wa Sherrie Silver Foundation wafashe umwanzuro ugoye wo gutandukana na Iranzi, umuraperi n’umubyinnyi w’agaciro muri uyu Muryango, guhera ku wa 2 Gicurasi 2026, bitewe n’uko indangagaciro zacu zitagihura n’ize nubwo twakoze ibishoboka byose ngo duhurize hamwe ariko bikanga.”

Uyu Muryango washimiye cyane igihe wamaze ukorana n’uyu mwana ugira uti: “Twishimiye cyane igihe twamaranye muri Sherrie Silver Foundation gusa mbere y’umuziki no kubyina, indangagaciro zacu za mbere zikomeza kuba uburezi, ikinyabupfura, n’ubunyangamugayo”.

Basoje bagira bati: “Hagati aho Umuryango ntabwo uzigera ubazwa cyangwa ngo wirengere ibikorwa bye.”

Uyu mwana avuye muri uyu Muryango nyuma yuko yari umwe mu beza bari kuzamuka neza ndetse bigaruriye imitima y’abakunzi bawo.

Yagaragaye mu ndirimbo nka Je Mappelle , Uzagaruka, Mama, n’izindi..

Yagize amahirwe kandi yo kugaragara ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye hano mu Gihugu ndetse na mpuzamahanga, nka Kevin Kade muri Giants Of Africa, The Nu Year Groove ya The Ben n’ahandi.

  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 27, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE